RFL
Kigali

Nigeria: Platini yasinye amasezerano ateza imbere umuziki we, ahabwa umugisha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2021 22:22
0


Uyu munsi, Nemeye Platini [Platini] yatangiye urugendo rushya rw’umuziki we nyuma yo kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo gikomeye cyo muri Nigeria bagiye kumufasha kwagura no guteza imbere umuziki nk’umuhanzi wigenga kuva mu 2020.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, Platini yashyize umukono ku masezerano ‘y’igihe kitatangajwe’ na sosiyete ikora ibijyanye n’umuziki yitwa ‘One Percent International MGT’ isanzwe ikorana n’abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi.

Yashyize umukono ku masezerano n’iki kigo nyuma y’umunsi umwe ari mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Iyi sosiyete igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye by’umuziki, bisa n’aho izakorana bya hafi na Label ya Kina Music uyu muhanzi asanzwe abarizwamo.

‘One Percent International MGT’ iri muri sosiyete zigezweho muri Nigeria. Inaherutse gusinyishya amasezerano y’imikoranire n’umukinnyi wa filime akaba inshuti y’akadasohoka ya Platini, Isimbi Alliance. Nawe ari mu Nigeria, yari ahasinyiwe aya masezerano.

Iyi sosiyete y'umuziki ifite icyicaro i Lagos na Abuja ikagira amashami mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y'Epfo. Ikora buri kimwe gishamikiye ku buhanzi kuva yashingwa.

Aya masezerano yahawe umugisha! Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda (Rwanda Music Federation), rwanditse kuri Twitter ruvuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rwagura amarembo ruhamya ububanyi n’amahanga bituma Umunyarwanda aho ajya hose agenda yemye.

Ruvuga ko Platini akomeje guhagararira neza umuziki w’u Rwanda, bamusaba gusiga ashinze imizi muri Nigeria, bityo bigaharurira inzira n’abandi bahanzi. Bati “Urabe umuranga w’u Rwanda.”

Uru rugaga rwavuze ko Platini akomeje kwagura imbibi z’ibihangano bye, bashishikariza n’abandi kunyura hirya no hino bakamenyekanisha muzika Nyarwanda. Bati “Dushyigikire abagerageza, dutere ishyaka abakibyiruka.”

Umunyamafaranga akaba n’umujyanama w’abahanzi, Bond ni we wasinyishije Platini aya masezerano Platini azava muri Nigeria ahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya, anahakoreye ibindi bikorwa

Rwanda Music Federation yashimye byihariye Platini, ishishikariza n’abandi bahanzi kwagura imbago z’umuziki wabo

Platini uherutse gusohora indirimbo 'Atensiyo' ari muri Nigeria kuva kuri uyu wa Mbere








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND