RFL
Kigali

Ndayishimiye Thierry yatandukanye na Marine FC yerekeza muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/08/2021 20:56
0


Myugariro wakiniraga ikipe ya Marine FC Ndayishimiye Thierry ubu ntakibarizwa iburengerazuba bw'u Rwanda nyuma yo gusinyira Kiyovu Sport.



Ndayishimiye Thierry yari amaze iminsi ashakishwa n'ab’amakipe atandukanye yo mu mujyi wa Kigali harimo na As Kigali yamushatse mbere yo gusinyisha Rugwiro Herve. Kiyovu Sport yari igishakisha umusimbura wa Ngando Omar werekeje muri Afurika y'Epfo, amahitamo yabo rero akaba yaberekeje kuri Ndayishimiye Thierry wari umaze igihe mu mutima w'ubwugarizi bwa Marine FC.


Thierry uri imbere, ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sport

Thierry washatswe na As Kigali mbere, Marine FC ntabwo yemeye amafaranga yahabwaga ku mwaka uyu musore yari ayifitiye, byatumye ibiganiro bihagarara. Muri Kiyovu Sport rero Thierry agiyemo ahagaze miriyoni 7 zirimo 3 Marine FC yahawe ku mwaka yari ayifitiye andi asigaye ahabwa umukinnyi ku masezerano y’imyaka 2. Ndayishimiye Thierry yakiniye ikipe ya Vision JN isanzwe ikina ikiciro cya kabiri ayivamo yerekeza muri Marine FC na n’ubu yari agikinira.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND