RFL
Kigali

Wowe ba umugore nkeneye nanjye mbe umugabo wifuza! Arthur Nkusi yaciye amarenga yo kurushinga na Miss Fiona

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/08/2021 19:33
0


Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Miss Muthoni Fiona n’umunyamakuru Nkusi Arthur wubatse izina mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba umunyarwenya w’icyamamare ndetse n’umuyobozi w’ibirori n’imihango itandukanye.



Mu ifoto Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 yashyizeho, yari ari kumwe n’umukunzi we Miss Fiona, yamushyizeho akaboko bizihiwe bigaragara ko ari nawe wafashe iyo foto.

Arthur Nkusi ashyiraho iyo foto ubutumwa yageneye Miss Fiona, yabunyujije mu ndirimbo yitwa “One Man” ugenekereje ni “umugabo umwe” ya KiDi naAdina igezweho muri iyi minsi bitewe n’amagambo y’urukundo y’umvikana muri iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake.


Ifoto iherekejwe n'amagambo y'urukundo niyo Arthur Nkusi yifashishije ari kumwe na Miss Fiona

Indirimbo ‘One Man’ imara iminota 2 n’amasegonga 54 ariko umunyamakuru Arthur Nkusi yahisemo gukoresha agace gato ko muri iyi ndirimbo gasobanura ibyishimo bidasaza ku banyuze mu rugendo rw’urukundo bakagera aho batera intambwe yo kurushinga kagira kati: “Wowe ba umugore nkeneye nanjye mbe umugabo wifuza. Ukongeza umuriro mu mutima wanjye.’’


Miss Fiona umukunzi wa Arthur Nkusi

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe n’ubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

N’ubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND