RFL
Kigali

Queen Cha uri kubarizwa Dubai mu bikorwa bye by’umuziki aryohewe n’ubuzima-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/08/2021 18:59
0


Umuhanzikazi Yvonne Mugemana wamamaye mu muziki nka Queen Cha, ari kubarizwa I Dubai mu bikorwa bye by’umuziki ndetse biravugwa ko yagiye kuhafatira amashusho y’imwe mu ndirimbo agiye gusohora nyuma yo kuva muri The Mane.



Mu mafoto n’amashusho uyu muhanzikazi ari gusangiza abamukurikira ku rubuga rwe rwa instagram, yerekana uburyo aryohewe n’ubuzima bwo muri Dubai, mu minsi mike amaze avuye mu Rwanda akerekeza yo.

Amakuru ava ku nshuti ya hafi y’uyu muhanzikazi yaganiriye na InyaRwanda, yavuze ko ari mu bikorwa bisanzwe bitandukanye by’umuziki birimo no gufatira amashusho I Dubai “nk’umuhanzi abantu bakunda”.

Queen Cha ari kubarizwa Dubai

Yagize ati: “Nibyo Queen Cha ari kubarizwa I Dubai mu bikorwa bitandukanye birimo n’iterambere ry’umuziki we, yitegura kumurikira abanyarwanda ibikorwa bimwe na bimwe yari amaze iminsi ari kubategurira, birimo n’amashusho azafatira Dubai’’.


Umuhanzikazi Queen Cha yatandukanye na The Mane ku itariki 19 Mata 2021 nyuma y’imyaka itatu yari amaze akorana n’iyi nzu yari isanzwe imufasha mu bijyanye n’umuziki. Mu ibaruwa isesa amasezerano yayandikiye ku mugaragaro, mu gusoza iyi baruwa, umuhanzikazi Queen Cha yavuze ko yasezeye iyi nzu bitewe n’impamvu zitunguranye agira ati: “Bitewe n’impamvu zitunguranye, mbabajwe no kubamenyesha ko amasezerano yanjye na The Mane asheshwe guhera kuri uyu wa 19 Mata 2021.”

Umuhanzikazi Queen Cha ku rukuta rwe rwa youtube biragaragara ko amaze imyaka ibiri adakora indiririmbo kuko iherukaho yitwa “Ntawe Nkura” yarebwe n’abarenga ibihumbi ijana, gusa hari izo yagiye afatanya n’abandi bahanzi bo muri The Mane.

  

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi birahirwa bitewe n'ijwi rye

Queen Cha aryohewe n'ubuzima Dubai







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND