RFL
Kigali

Ifoto ya Neymar avuye mu biruhuko yavugishije abantu benshi bavuga ko atazabasha gukina

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/08/2021 18:28
0


Hagaragaye ifoto ya Neymar aho afite umubyibuho umuntu utamuzi byagorana kwemera ko akina umupira w'amaguru mu gihe bagenzi be bakomeje imyitozo.



Rutahizamu wa PSG Neymar JR w'imyaka 29 yagaragaye i Biza mu gihugu cye cy'amavuko, aho yatunguye beshi barimo abafana ba PSG bavuga ko umusore wabo bitewe n'ukuntu yabyibushye babona atazabasha gutanga umusaruro muri uyu mwaka. Abenshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagereranya Neymar na Messi w'imyaka 35 bakavuga ko Neymar wagira ngo ashaje kurusha Messi.


PSG iherutse gutsindwa na Lille mu mukino w'igikombe kiruta ibindi, cyikaba igikombe kibanziriza shampiyona. Neymar biteganyijwe ko agomba kuva muri Brazil akaza gutanga umutahe mbere y'uko shampiyona itangira mu mpera z'iki cyumweru, aho kuri uyu wa Gatandatu izamanuka mu kibuga ikina na Troyes izamutse mu kiciro cya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND