RFL
Kigali

New Melody choir yakoze indirimbo 'Ndakwiringiye' yibutsa abantu bose ko ntawukorwa n'isoni iyo yizeye Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2021 15:02
0


Korali New Melody ibarizwamo abaririmbyi b'abahanga baturuka mu matorero atandukanye, yashyize hanze indirimbo nshya 'Ndakwiringiye' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko nta muntu n'umwe ushobora gukorwa n'isoni igihe cyose yizeye Imana. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yakozwe na Fleury Legend.



Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba New Melody choir iri mu zikunzwe cyane mu gihugu yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Ndakwiriringiye' ari "isengesho ry'umutima wizeye n'ubwo ingorane zaba zibaye nyinshi. Yongeyeho ko bayikoze mu rwego rwo abantu abakristo kwiringira Imana. Ati "Twifuza kwibutsa abizera n'abantu bose ko ntawukorwa n'isoni iyo yizeye. Mu bihe bigoye uko byaba bimeze kose uwiringira Uwiteka azagira amahoro kandi Yesu aramuneshereza". 

Neema yavuze ko "Uzatega amatwi iyi ndirimbo wese Umwuka Wera azamuganirize byisumbuyeho. Turabakunda cyane". Muri iyi ndirimbo nshya 'Ndakwiriringiye' baririmbamo ko ntambara n'imwe Yesu Kristo yigeze atsindwa akaba ariyo mpamvu bamwiriringiye. Bati "Ntacyo nguhisha imbere n'inyuma, ni wowe maboko yanjye ngwino undwanirire. Nta ntambara wigeze utsindwa Yesu Kristo ndakwiringiriye". Aya mashusho agaragaramo umuntu ukora impanuka ya mota, akajyanwa mu bitaro akitabwaho n'abaganga bikarangira akize.


New Melody choir yashyize hanze indirimbo nshya Ndakwiringiye'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAKWIRINGIYE' YA NEW MELODY CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND