Shaddyboo nyuma y'iminsi micye atawe muri yombi, yashyize hanze ubutumwa bukakaye asa n’ubwira ‘abishimiye’ ko yafunzwe, ndetse anandika ‘asaba imbabazi’.
Mu minsi micye ishize nibwo Shaddyboo yatawe
muri yombi ari kumwe n'ibyamamare binyuranye mu myidagaduro mu karere ka
Rutsiro bazizwa kurenga kumabwiriza rusange yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Mubo bafatanwe harimo King James, K8 Kavuyo, Muchomante n'abandi banyuranye inzego z'umutekano zemeje ko bafashwe bakoze ibinyuranije n'amabwiriza, zikanongeraho ko batawe muri yombi nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage.
Mu butumwa bukakaye yashyize kuri Instagram, Shaddyboo umaze guca agahigo ko gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 900, yabwiye abasa n’abishimiye ko yafunzwe ndetse anasaba imbabazi muri rusange. Shaddyboo niwe uyoboye abakurikirwa cyane mu Rwanda ku rukuta rwa Instagram rumaze kugeza abagera ku bihumbi 902.
Mu magambo yanditse, aho “asa nk’ugaragaza
ko ari umunyembaraga ibye bidatinda, byange bikunde aba agomba kugaruka”, ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: “Ntukansunike kuko ndi hasi, kuko
ningaruka uzaba usebye."
Ashaka
kwereka abantu ko uko byagenda kose “badakwiriye kumucira urubanza ngo bamuvuge
n’ibitari byo kuko ukuri kwigaragaza kandi iyo kugaragaye, abahaye umurindi
ikinyoma baseba”.
Yongeraho ko kandi yagarutse, ubu akaba ari ubutumwa yanyujije kuri instagram kimwe na Twitter hose yongeraho ubutumwa bwo gusaba imbabazi agira ati: "Mumbabarire"
Ubutumwa bwa Shaddyboo yanyujije kuri Twitter avuga ko umuriro ugiye kwaka
Mu mashusho mato yashyize kuri instagram yumvikana muchomante avuga ko baje basomana byateye banumva indirimbo yitwa 'Nduw'i Kigali' yaririmbwemo abahanzi banyuranye barimo na K8 Kavuyo bafatiwe mu cyaha kimwe.Ubu nabwo ni ubundi butumwa yasangije abamukurikira
TANGA IGITECYEREZO