RFL
Kigali

Abakunzi ba Filime Nyarwanda bagiye gushyirirwaho uburyo bwo kuzireba nta kiguzi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/08/2021 17:16
0


Uko iminsi ihita indi igataha niko uruganda rwa Sinema Nyarwanda rugenda rutera imbere nk’uko bigenda bigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Kuri ubu, abanyarwanda n’abatunganya Filime nyarwanda, bagiye gukurirwaho ikiguzi cy’amafaranga bakwaga mu kuzireba nk’uko byatangajwe n’ikigo Zacu Entertainment Ltd cyashinzwe na Wilson Nelly Misago.



Urubuga rwa Zacutv.com rumaze kumenyerwa cyane kuri filime Nyarwanda z’umwimerere rutambutsa, rwazanye impinduka zitandukanye muri Sinema Nyarwanda uhereye ku kuba muri uku kwezi kwa Nyakanga rwarahinduye imikorere yarwo mu buryo bwo korohereza abarukoresha.

Byari bimenyerewe ko kureba filime bisaba kubanza kugura ifatabuguzi. Uwashakaga iry’icyumweru yishyuraga amadorali abiri, iry’ukwezi rikishyurwa amadorali atanu, amezi atandatu yishyurwaga amadorali 20 naho ushaka ifatabuguzi ry’umwaka agatanga amadorali 30$. 

Kuri ubu ZACU TV yatangije uburyo bushya bwo kureba filime ku buntu, ibintu bigiye guhindurira isura Sinema Nyarwanda ndetse na buri munyarwanda akabasha kubona amahirwe yo kuzireba no kuzitunganya ku buntu. Icyo bisaba ni ukuba umuntu yariyandikishije kuri uru rubuga, ubundi akajya  abona ahari filime z’ubuntu yareba, mu gihe hari ikindi cyiciro cya filime zanditseho VIP ari na zo zizajya zishyuzwa.

N’ubwo filime nyinshi ziri ku rubuga Zacutv.com zikorwa n’ikigo Zacu Entertainment Ltd, ubu hashyizweho n’uburyo bwo gukorana n’abandi bakora filime kugira ngo babone isoko ry’ibihangano byabo.

Abafite filime bakoze bohereza amashusho y’incamake zayo kuri content@zacutv.com hanyuma ikigo cya ZACU cyasanga yujuje ibisabwa bakumvikana ku buryo filime izajya igezwa ku banyarwanda iciye ku rubuga zacutv.com. Ibi bizajya bituma ba nyirayo babona inyungu zitandukanye mu buryo bw’amafaranga nabyo biri mu biha imbaraga abakora uyu mwuga.

Mu gihe kandi hari umushinga wa filime igiye gukorwa, Iki kigo gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo ku mbuga nkoranyambaga zacyo, hakibandwa ku binjira mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo.

Kuba uru rubuga  rumaze kugeraho filime zirenga 200 n’ama episodes arenga ibihumbi bibiri ya filime zitandukanye, izakanyujijeho muri sinema nyarwanda ndetse n’inshya zikunzwe cyane n’abatari bake, bituma Sinema Nyarwanda ikomeza kumenyekana hirya no hino ku isi. Zacu Tv yashinzwe na Nelly Wilson Misago, ni urubuga rucaho filime na episode nshya umunsi ku wundi, izirangira ndetse n’iz’uruhererekane zakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko zifite ibisobanuro by’amagambo mu rurimi rw’Icyongereza (English subtitles).

Niba ushaka kwiyandikisha kuri Zacu wanyura kuri www.zacutv.com/app/signup, waba ushaka kugura ifatabuguzi ugaca kuri www.zacutv.com/app/subscription/buy mu gihe ushaka gutunga application ya Zacu TV kuri telefoni ngendanwa ya Android unyura kuri https://play.google.com/store/apps/details?id=com.zacutv.android, abafite ios baca kuri https://apps.apple.com/us/app/zacutv/id1464318564.

Abakeneye kuvugana na ZACUTV bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo- zacutv kuri Instagram, Facebook na Twitter cyangwa se bakabavugisha kuri +250 735260069, customers@zacutv.com cyangwa marketing@zacutv.com.

Nelly Wilson Misago Umuyobozi wa Zacu Entertainment Ltd

REBA HANO INDIRIMBO YAKOREWE FILME INDOTO ICA KURI ZACU TV









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND