RFL
Kigali

Amerika: Umugabo w'imyaka 60 yafunguwe amaze imyaka 30 muri gereza afungiye ubusa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/08/2021 10:50
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafunguwe umugabo wari umaze imyaka 30 afunze ashinjwa icyaha cyo kwica nyamara arengana. Uyu mugabo akaba yagizwe umwere hifashishijwe ikizibiti cyari cyimaze imyaka 30 cyanditse ku rupapuro rwanditswe n'umwe mu bari aho icyaha ashinjwa cyabereye.



Umugabo witwa Curtis Crosland akomeje kuvugwa cyane nyuma y'aho aviriye muri gereza yari amazemo imyaka 30 afunze azira ubusa. Uyu mugabo akaba ari umwirabura ukomoka mugace ka Philadelphia muri Amerika wari warafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyuma bikagaragara ko yabeshyewe hashize imyaka 30.


Curtis Crosland yafunzwe mu 1991 ubwo yashinjwaga kujya kwiba iduka yitwaje imbunda agasiga yishe nyiriryo nk'uko abantu 2 bamushinjaga babwiye urukiko ko babonye Curtis Crosland arasa uwo mucuruzi. Icyo gihe uyu mugabo yavuze ko bamubeshyera nyamara birangira afunzwe.


Curtis Crosland yakirwa n'umuryango we

Muri 2018 mu gace ka Philadelphia hatangijwe umuryango witwa Philadelphia Conviction Integrity Unity(PCIU) ugamije gushakira ubutabera abantu bafunzwe barengana. Uyu muryango akaba ariwo wafashe ikirego cya Curtis Corsland ukomeza kugikurikirana kugeza bagaragaje ko ari umwere nyuma yaho babonye urwandiko ruriho ubuhamya bw'uwashinjije Curtis Crosland avuga ko yamubeshyeye ndetse yicuza.Uru rwandiko rukaba narwo rwaranditswe ubwo bari bakimara gufunga Curtis Crosland muwi 1991.


Umucamanza mukuru wa gace ka Philadelphia witwa Larry Krasner yaganiriye na CNN maze avuga ko Curtis Crosland yabaye umwere nyuma yo gufungwa imyaka 30 azira ubusa. Curtis Crosland nawe yabwiye CNN ko yishimye cyane kuba yasubiye mu muryango we agasanga waragutse. Nk'uko CNN yabitangaje yavuze ko uyu mugabo ubwo yafungwaga yari afite abana 5 none ubu akaba asanze afite abuzukuru 32 bamukomokaho.


Curtis Crosland w'imyaka 60 abaye umugabo wa 22 mugace ka Philadelphia ufunguwe abaye umwere nyuma yo gufungirwa ubusa nk'uko umuryango wa Philadelphia Conviction Integrity Unity wabitangarije ikinyamakuru CNN cyatangeje iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND