RFL
Kigali

Hamenyekanye igihe shampiyona y'u Rwanda izatangirira, bidasubirwaho umubare w'abanyamahanga urongerwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/08/2021 20:36
0


Inama ya komite Nyobozi ya FERWAFA yatangaje ko Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, ndetse abakinnyi b'abanyamahanga bagirwa 5 mu kibuga.



Inama ya komite ya FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki 2 Kanama nibwo yicaye hamwe igamije gusesengura ibitekerezo byatanzwe n'abanyamuryango ba FERWAFA mu nama yari yarabaye tari 30 Nyakanga 2021.

Mubyo bafasheho umwanzuro harimo ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa yavuguruwe, aho kuri ubu amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gukora abakinnyi 5 b'abanyamahanga ku mukino aho kuba 3 nk’uko byari bisanzwe. Umukinnyi w'umunyamahanga wese winjiye mu gihugu  agomba kuba atarengeje imyaka 30  cyangwa yaba ayirengeje akaba nibura yarakiniye ikipe y'igihugu cye mu myaka 3 ishize.

Gusa iyi myaka ntabwo ireba abakinnyi b'abanyarwanda. Amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagore yemerewe abanyamahanga 3, amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagabo yo yemerewe abanyamahanga 3 mu gihe amakipe yo mukiciro cya kabiri mu bagore nta banyamahanga yemerewe.


Komite Nyobozi Kandi yemeje ko shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, ariko ivuga ko imyanzuro ijyanye n'igihe ibindi byiciro by'amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizatangirira izafatwa mu minsi iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND