RFL
Kigali

Essence niyo ndirimbo y’umunyafurika iciye agahigo bwa mbere ko kugera mu 10 kuri Apple Music

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/08/2021 19:49
0


Indirimbo ya Wizkid na Tems yitwa ‘Essence’ ikomeje kwandika amateka mu mateka y’indirimbo z’abahanzi nyafurika, kuri ubu iri mu ndirimbo zumviswe inshuro nyinshi kandi zikunzwe ku rukuta rwa Apple Music aho yaje mu 10 za mbere.



Mu byumweru bicye bishize, indirimbo ‘Essence’ ya Wizkid na Tems yinjiye mu ndirimbo 50 zumviswe kenshi kandi zikunzwe ku rukuta ruri muzikomeye kugeza ubu mu muziki ku isi rwa Apple Music; iza ku mwanya wa 48 mu mpera z'umwaka wa 2020; ikaba yarasohotse mu ndirimbo Perezida wa 44 wa Amerika, Barak Obama, yishimiye.Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Tems wakoranye na Wizkid indirimbo bise 'Essence' ikomeje kwandika amateka adasanzwe

Yakomeje rero kugenda izamuka mu buryo bw’igikundiro, ikaba igeze mu 10 zikunzwe kuri Apple Music, ibintu bikomeye n’amateka atoroshye mu muziki w’umuhanzi udakomoka k’ubutaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, noneho ukomoka muri Afrika guca aka gahigo.

Aya makuru yasakaye ahantu hose nyuma y’uko Wizkid abinyujije ku rukuta rwagenewe kunyuzwaho amakuru ye ya buri munsi, kandi rw’abafana be, banongeraho bati: “Turabikoze, “Essence yageze mu 10 ku rukuta rw’abanyamerika rwa ‘Apple Music’ niyo ndirimbo ya mbere y’umunyafurika iciye aka gahigo kuri uru rukuta rukomeye mu muziki.”Wizkid ufite Album ikomeje kubica bigacika yise 'Made in Lagos' by'umwihariko indirimbo “Essence” yakoranye n'umuhanzikazi Tems

“Essence” ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri Album ya Wizkid yitwa “Made in Lagos” ikomeje kwandika amateka adasanzwe ku nkuta zinyuranye mu muziki zirimo Boomplay, Spotify, Apple Music n’ahandi hanyuranye.

Iyi ndirimbo imaze igihe ica ibintu kandi, yaje no ku rukuta ruri mu nkuru “ndetse rusumba izindi” mu muziki rwa Billboard, iza mu 100 zishyushye zikunzwe kandi ku mwanya utari mubi wa 82. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, yageze hanze mu Ukwakira 2020 naho amashusho yayo yashyizwe hanze mu mwaka wa 2021 akaba yarafatiwe mu mujyi mugari wa Accra mu gihugu cya Ghana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ESSENCE IRIMUZIKUNZWE 10 KURI APPLE MUSIC

">

    







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND