RFL
Kigali

“Ndandika, ndaririmba, ndaseka, ndanacuranga”! Israel Mbonyi, umuhanzi wa kabiri mu gusarura agatubutse kuri youtube mu Rwanda!

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/08/2021 17:23
0


Umuhanzi Israel Mbonyi aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, niwe wa 2 mu banyarwanda bakora umuziki mu ngeri zose uwo kuramya no guhimbaza Imana, gakondo n’izigezweho ufite agahigo ku mwanya wa 2 mu bafite umusaruro mwiza kuri Youtube, ibintu yagezeho mu gihe gito ugereranije n’abandi.



Israel Mbonyi yaje mu buryo bwihutiye benshi guhita bamwiyumvamo kuko atigeze atinda kumenyekana.  Ibihangano bya mbere yashyize hanze byahise bimuha igikundiro gikomeye benshi bifuza kumenya uwo ariwe barafashwa barihana kubera ubutumwa bukora ku mutima bwari bubirimo kandi bubamo.Israel Mbonyi amaze gukora Album eshatu arizo Number One, Intashyo na Mbwira

Mu myaka ibarirwa muri 7 amaze mu muziki by’umwuga, mu bahanzi bakora indirimbo zisanzwe n’ibihangano by’umwuka byo kuramya no guhimbaza Imana n’umuco, niwe ufite umusaruro mwiza ku rukuta ruri muzigaragaza abahanzi bakunzwe mu Rwanda rukoreshwa na benshi rwa Youtube.

Israel w’imyaka 29, yatangiye by’umwuga umuziki mu mwaka wa 2014 muri Gicurasi kuwa 10 Weurwe ubwo yashyiraga hanze imwe mu ndirimbo zakunzwe n’ubu yise ‘Number One’ ahita anayitirira Album ye ya mbere, urukundo rw’umuziki yarugize kuva mu buto bwe.

Urukuta rwe rwa Instagram rwitwa ‘Israel Mbonyi’ rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 229, amaze gusangiza birunyuzeho ubutumwa mu mafoto bugera kuri 619. Instagram n’izindi nkuta nkoranyambaga, Israel agaragaza ko ari umunyamuziki akongeraho  ko ari umwanditsi, umuririmbyi, useka, akanacuranga.Bimwe mu bintu ashyira mubyo azi akora harimo no guseka nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kimwe no mu mafoto anyuranye.

Akurikirana abantu bagera ku 193 binyuze kuri Instagram muri bo abazwi cyane barimo Hillsong itsinda ry’abaramyi rikomoka muri Australia, Meddy kugeza ubu uyoboye urutonde rw’abahanzi b’abanyarwanda bafite umusaruro mwiza kuri Youtube, Don Moen, Alpha Rwirangira, Tom Close, David Bayingana, Yvan Buravan, Luckmanzeyimana.

Akurikira kandi Uncle Austin, Jules Sentore, Igor Mabano, Clapton Kibonge, Patient Bizimana, Tman, Aime Uwimana, Philpeter, Sintex, Serge Iyamuremye, umunya-Kenya Bahati, Mbappe, Davido, Pastor Warren, Mani Martin, Deejaypius, The Rock, Gaby Kamanzi, Alga Bae, Kitoko, Alyn Sano, DiamondPlatnumz.

Kimwe na Sandrine Isheja, Rocky Kimomo, Mico The Best, Miss Doriane Kundwa, Miss Ishimwe Naomie, Neymar, Bushali,Kimenyi Yves, N’Golo Kante, Muyoboke Alex n’abandi banyuranye. Urukuta rwa Instagram rwa Israel Mbonyi rwafunguwe kuwa 30 Nyakanga 2015.Yizihiza isabukuru y'amavuko buri tariki 20 Gicurasi. Afite imyaka 29, yavutse mu mwaka 1992.

Facebook nayo ikaba ari rumwe mu mbuga Israel Mbonyi akoresha afiteho abamukurikira barenga ibihumbi 190, ni mu gihe kuri Twitter akurikirwa n’abarenga ibihumbi 9. Kugeza ubu, ku rukuta rwe rwa youtube rwafunguwe kuwa 16 Gashyantare 2012, ku mashusho agera kuri 34 amaze gusangiza abamukurikira afite umusaruro rusange  urenga Miliyoni 45.5.

Bimushyira ku mwanya wa kabiri w’abafite umusaruro mwiza kuri uru rubuga rucururizwaho amashusho rwa youtube. Indirimbo ya mbere ni iyitwa ‘Hari Impamvu’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 1.6 mu myaka 6 n’ubwo bigaragara ko uru rukuta rumaze imyaka 9.Mu banyarwanda bose bakora umuziki, niwe wa kabiri ufite umusaruro mwiza kuri youtube mu gihe ari uwa mbere mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu yagezeho mu gihe gito gishoboka.

Mu ndirimbo zigaragara ku rukuta rwa Youtube rwa Israel Mbonyi, inyinshi zagiye zirebwa inshuro zirenga Miliyoni imwe, ebyiri, ndetse n’eshatu. Indirimbo yitwa ‘Karame’ yagiyeho kuwa 31 Nyakanga 2019 niyo imaze kurebwa inshuro nyinshi zirenga Miliyoni 4.6 , ikagubwa mu ntege n’iyitwa ‘Ibihe’ yagiye hanze kuwa 16 Mutarama 2018 imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.6.Muri iyi minsi Israel Mbonyi yarategerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Burundi nyamara ibi bitaramo byagombaga kuba mu matariki yo hagati muri Kanama byamaze gusubikwa kubera ahanini icyorezo cya COVID 19.Mu mezi atanu ashize nibwo yafashe umwanya wo gushima abamaze gukora subscribe kuri channel ye barenga ibihumbi 200 yongeraho ko ari umugisha kandi abasabira umugisha








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND