Kigali

Amateka ya Perezida wa 6 wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri kubarizwa mu Rwanda n'iby’ingenzi ku ruzinduko rwe rw’iminsi 2

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/08/2021 13:51
1


Perezida wa 6 w'igihugu cya Tanzania, Samia Suluhu Hassan ari kubarizwa mu Rwanda bwa mbere kuva arahiriye kuba Perezida kuwa 19 Werurwe 2021. Yageze i Kigali mu masaha y’igitondo cy'uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2.Perezida Samia yagiye ku butegetsi mu gihe kigoye cyane cy’icyorezo cya COVID-19 nyuma kandi y’urupfu rwa John Pombe Magufuli wari uyoboye iki gihugu. Kuva yaba Perezida, ni bwo bwa mbere agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Perezida Samia Suluhu asinya mu gitabo cy'abanyacyubahiro ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Kanama 2021 nk'uko byari biteganijwe byanakomeje kugenda binyura mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, Tanzania no hirya no hino ku isi. Ku kibuga cy’indege i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo yahasesekaraga mu masaha ya saa tatu z’igitondo, yakiririwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.Perezida Samia akigera mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta

Uruzinduko rwa Samia mu Rwanda biteganijwe ko ruzamara iminsi 2, mu byitezwe na none ni uko ibihugu byombi biza gusinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Gahunda y’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Samia araza kwakirwa na Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro, ndetse  baraza no guhurira ku meza mu gikorwa kiri bubere muri Kigali Convention Centre.

Umunsi wa kabiri w’uruzinduko ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Samia na Perezida Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro hakorera Sosiyete 120 zirimo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibikoresho byifashishwa mu burezi, izitunganya ibindi bikoresho byo mu nganda n’izindi. Iki cyanya kimaze kwinjiza miliyoni 800$ aturutse mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu gihe cyahanze imirimo 13,000.

Perezida Samia ari kubarizwa mu Rwanda

Perezida Samia amaze amezi 4 arengaho iminsi micye arahiriye kuyobora Tanzania akaba aribwo bwa mbere agiriye uruzinduko mu Rwanda. Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, agira isabukuru y’amavuko buri tariki ya 26 Mutarama kuva mu mwaka wa 1960 yavutsemo bivuze ko ari mu mwaka wa 61.

Nyuma y’urupfu rw'uwabaye Perezida wa 5 wa Tanzania, John Pombe Magufuli, bidatinze Samia wari Visi Perezida yahise arahirira imirimo yo kuyobora Tanzania, hari kuwa 19 Werurwe 2021, ahita aba  Perezida wa mbere w’umugore ubayeho mu mateka ya Tanzania ari no mu bagore mbarwa bagize ayo mahirwe ku isi.

Afite amateka maremare muri politike kuva mu gace ka Zanzibar akomokamo mu gihugu cya Tanzania yanabereye Minisitiri, kimwe n'uko yabaye umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’agace ka Makunduchi guhera mu mwaka wa 2010 kugera muri 2015.Yarahiriye inshingano zo kuyobora igihugu cya Tanzania hashize iminsi micye Perezida John Pombe Magufuli yitabye Imana.

Mu mwaka wa 2014 yabaye umwe mu bagize akanama gashinzwe gushyiraho itegeko nshinga rivuguruye, mu mwaka wa 2015 yabaye umugore wa mbere ubaye Visi Perezida, binyuze mu matora yanagize John Pombe Joseph Magufuli Perezida. Bongeye na none we na Magufuli gutorerwa manda ya kabiri mu mwaka wa 2020.

Yize amashuri anyuranye mu buhanga bukomeye dore ko akimara gusoza ayisumbuye mu 1977 yahise abona akazi yafatanyaga no kwiga amasomo anyuranye y’igihe gito. Mu 1986 ni bwo yabonye impamyabushobozi mu birebana n’imiyoborere muri kaminuza ya Mzumbe, nyuma yaje gukomereza mu bijyanye n’ubukungu muri kaminuza ya Manchester.

Mu mwaka wa 2015 yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage, amasomo yakurikiraniye muri kaminuza yo muri Tanzania niyo mu bwongereza. Yakoze imirimo inyuranye yatangiye agisoza amashuri yisumbuye, aho yari mu batunganyaga amadosiye muri Minisiteri y’imiturire n’iterambere maze nyuma yo kubona impamyabushobozi ya mbere yahinduye imirimo yerecyeza mu nshingano yahawe n’ishami ry’umuryango w'abibumbye rishinzwe imirire.

Perezida Samia ubwo yari kumwe na Perezida wa Uganda, Museveni 

Ubuzima bwe bwa politike yabutangiye mu mwaka wa 2000, atangira yiyamamariza kujya mu nteko ikomeye ya Zanzibar ahita anatsinda akabifatatanya no kuba Minisitiri wa ka gace inshingano yahawe na Perezida Amani Karume, niwe mugore wenyine wari muri kabineti byanatumaga umunsi ku wundi abangamirwa agahabwa n’akato n’abigitsina gabo.

Mu mwaka wa 2010 yatowe n’amajwi mirongo inani ku ijana ajya mu kanama ngishwanama ka Mukunduchi bimuha amahirwe yo kujya anafata ibyemezo mu nteko ishingamategeko kuko abajyanama muri aka gace ka Makunduchi iyo bihuje n’umuyoboxi wa Makunduchi aribo bitwa inteko ishingamategeko.

Perezida Jakaya Kikwete yamugize umunyamabanga wa leta ushinzwe ubumwe maze mu mwaka wa 2014 agirwa uwungirije mu kanama kavugurura itegeko nshinga rya Repubulika.

Mu mwaka wa 2015 kuwa 05 Ukwakira 2015 yabaye Visi Perezida wa mbere w'umugore nyuma y'uko ishyaka rya CCM ryari rihagarariwe na John Pombe Magufuli ryegukanye umwanya wa Perezida wa Repubulika kuwa 28/10/2020 yongeye gukomeza kuba Visi Perezida muri manda ya kabiri ya Perezida John Pombe Magufuli.

Nk'uko itegeko nshinga ribiteganya akaba ari no mu bagize uruhare mu kuritegura, yarahiriye kuyobora Repubulika ya Tanzania kuwa 19 Werurwe 2021 ahita aba umwe ba Perezida makumyabiri n'icyenda b'abagore bahagariye ibihugu byabo ku Isi anaba Perezida wa mbere w’umugore w’igihugu cya Tanzania.

Mu mateka y’abakomoka mu gace ka Zanzibar niwe mbere wabaye  Perezida wa Tanzania akaba Perezida wa gatatu uturuka mu Idini ya Islam uyoboye Tanzania. Perezida Samia Suhulu Hassan ni umufasha wa Hafidh Ameir bashakanye mu mwaka wa 1978 bafitanye abana bane. Umukobwa wabo mukuru Wanu Hafidh Ameir yavutse mu 1982 naho umwana wabo wa kabiri ni umwe bavuga rikijyana mu nteko ishinga amategeko y'agace ka Zanzibar nyina akomokamo.

Perezida Samia na Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye 

Perezida Samia bakunze kwita Mama Samia akimara kurahira yahamagariye abanyatanzaniya gushyira hamwe ati ”Abandi bajya kuri uyu mwanya bishimye naho njye mpawe izi nshingano mu gihe cy’icyunamo.” Yongeraho ko akomeje inshingano yari yaratangiye n'ubwo ari mu buryo bunyuranye n'ubusanzwe kandi 'dufite guhagararana icyizere'.Ubwo Perezida Samia yari ageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Perezida Samia wa TanzaniaTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • It1 month ago
    OkInyarwanda BACKGROUND