Babyita gutendeka, iyo umusore cyangwa umukobwa afite umukunzi urenze umwe bigaragara nabi mu maso y'ababibona aho bashinja utereta cyangwa uteretwa kujarajara, gusa umusore witwa 'Mesmine Abessole' uzwi nka “Kether De Bonagere wo muri Gabon yahisemo gukora ubukwe icyarimwe n'abakobwa 4 bose yakundaga.
Umucuruzi uzwi ku izina rya Mesmine Abessole “Kether De Bonagere” yashakanye n'abagore bane icyarimwe i Gabon kuko yaburaha amahitamo uwo yagitra umugore ari umwe, abakobwa bose uko ari 4 baramukundaga cyane nawe akabakunda, aza kubaha igitekerezo ko yabuze amahitamo y'umwe yakorana nawe ubukwe, nabo bumva ko nta kibazo bakorana ubukwe.
Mesmine Abessole yashakanye n'abagore 4 aribo: Madeleine Nguema, Prisca Nguema, Nicole Mboungou na Carene Sylvana Aboghet, mu birori byabereye i Libreville, muri Gabon ku wa Gatandatu, 31 Nyakanga 2021.
TANGA IGITECYEREZO