Harmony ni itsinda ry’abasore 3, Babou, Hirpaty na Kuzn biyemeje guhindura umuziki binyuze mu bufatanye bwananiye abababanjirije nk’uko babivuga, bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Besto’ ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bw’urukundo.
‘ Besto’, indirimbo nshya y’itsinda
Harmony ikomeje kuryohera abatari bacye bamaze kuyumva mu gihe gito imaze, bakaba
aba basore uko ari batatu bavuga ko baje gukora ibyananiye andi matsinda yo mu
Rwanda bagakorera hamwe kugeza bagejeje umuziki wabo k’uho bifuza.
Babou, umwe mu bagize iri
tsinda waganiye n’INYARWANDA yagize ati: “Mu gihe mu Rwanda
hakomeje gusenyuka amatsinda twe ibyo nibyo tuje gucyemura tukaziba icyo cyuho
kuko amatsinda yagiye atanga umusanzu ukomeye mu muziki nibyo twiyemeje kandi
tuzabigeraho.”
Yongeraho ati: “Ndetse kandi twe tuje guha abakunzi b’umuziki uburyohe buruseho ku bwo bari biteze ku matsinda
yabanje nka Babou, nka Hirparty nka Kuzn nka Harmony n’abafana bacu kimwe n’abazakomeza
kudushyigikira bakunda umuziki mwiza bigomba kuba.”
Umuziki wa Harmony watangiye mu mwaka wa 2019 icyo
gihe bakoze indirimbo yishimiwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bibatera umuhate wo gukomeza gukora n’izindi
ndirimbo. Babou agaruka ku ndirimbo nshya yabo Besto yagize ati: “Besto ni inkuru
y’urukundo aho inshuti zisanzwe umwe akunda undi nyamara undi we agakomeza
kubifata nk’ibisanzwe.”
Akomeza agira ati: “Birakomeza ugasanga umwe
yarananutse yarashizeho nyamara ibyo arimo bimeze nko kwandika ku mazi nk’uko abakunzi
bacu babyumva, ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’urukundo kandi tuzakomeza gukora
indirimbo nziza mu bihe biri imbere zishingiye ku nkuru mpamo.”
Mu gusoza agaragaza ko azi neza ko abanyarwanda bazabashyigikira kuko bakunda umuziki w’ubufatanye (amatsinda) kandi batangiye
kubibona binyuze mu ba “subscribers” bamaze kugira kuri youtube, inshuro indirimbo zabo
zirebwa bakaba basaba abantu gukomeza bakora “subscribe”, “share” bagasiga n’ibitecyerezo
kuko inama ari ingenzi mu muziki.
Uretse rero kuri youtube bitwa Harmony n’ahandi hose
ku mbuga nkoranya mbaga zinyuranye facebook twitter, instagram n’ahandi bitwa
Harmony.
TANGA IGITECYEREZO