RFL
Kigali

Nina wahoze mu itsinda rya ‘Charly na Nina’ yakoze igitaramo ari wenyine-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/07/2021 19:49
0


Muhoza Fatuma benshi bazi nka Nina wamenyekanye cyane mu itsinda rya ‘Charly na Nina’ yakoze igitaramo ari wenyine mu bitaramo byanyuraga kuri Televiziyo Rwanda bigamije gukangurira abantu kurwanya ruswa n’akarengane.



Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021. Cyatangiye saa kumi n'imwe z'umugoroba nk’uko byari biteganyijwe habanza gutambutswa ubutumwa bw'umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Luckyman Nzeyimabu kangurira abantu kurwanya no gukumira ruswa aho iri hose mu nsanganyamatsiko igira iti’ "Rwanya ruswa urandure akarengane’’.

Nyuma y’ubwo butumwa umuhanzikazi Nina yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi ndetse n’abacuranzi basanzwe bamenyerewe gucuranga mu bitaramo bitandukanye, Symphony Band baramucurangira karahava.


Uyu muhanzikazi yaririmbye mu buryo bubereye ijisho zimwe mu ndirimbo baririmbye bakiri itsinda rya Charly na Nina zagiye zikundwa zirimo 'Indoro' bakoranye na Big Fizzo, Owooma, Agatege, Nibyo, Face to Face, n’izindi zitandukanye.

Nina yagiye ku rubyiniro ubona ko yari arukumbuye cyane ndetse uburyo yagaragaragamo wabonaga nta cyuho cya mugenzi we Charly n’ubwo yaririmbaga indirimbo bafatanyije, ndetse yaririmbaga abyina mu buryo butamenyerewe cyane ko hari ibyo yahuzaga n’ababyinnyi be bigaragara ko bakoranye imyitozo.

Nina yagiye ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi n'abacuranzi

Itsinda rya Charly na Nina bivugwa ko ryatandukanye kugeza ubu ntibaragira icyo babivugaho ndetse n'iyo ubajije umwe muri bo akubwira ko bazagera igihe cyo kubivugaho mu buryo burambuye ariko umwanya atari uyu. Iki gitaramo kibaye ni icya mbere umuhanzikazi Nina akoze nyuma y’umwaka urenga atandukanye na Charly.


Nina yari amaze iminsi asohora amafoto ari wenyine akavugisha benshi

Mu 2020 aba bahanzikazi bagiye basohora indirimbo nke ariko bigakomeza kuvugwa ko umwuka utameze neza mu itsinda ndetse batagicana uwaka.


Nina yaririmbye indirimbo zinyuranye bakoze bari kumwe nk'itsinda

Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kinini rikora umuziki. Ryakoze indirimbo zakunzwe nka Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.


Nina yanyuzagamo akabyina










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND