RFL
Kigali

Bruce Melodie yageneye ubutumwa abafana be b’Abarundi nyuma yo guhagarikirwa ibitaramo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/07/2021 17:14
0


Kuwa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 ni bwo Leta y’u Burundi yashimangiye ko "Nta muntu uzemererwa ngo aze gukubita umuziki mu Burundi avuye mu Rwanda". Nyuma y'ihagarikwa ry'ibitaramo Bruce Melodie yari gukorera i Burundi, kuri ubu yagize ubutumwa agenera abafana be b'Abarundi.



Bruce Melodie wari ufite ibitaramo bibiri yari kuzakorera i Burundi ndetse n’amatariki yabyo akaba yari yamaze kuyatangaza, ni umwe mu bagizweho ingaruka n’icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi, Gerevazi Ndirakobuca wavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda bazemerera ko ataramira i Burundi.

Mu butumwa Bruce Melodie yageneye abafana be bo mu Burundi bwanditse mu rurimi rw’icyongereza twagenekereje mu Kinyarwanda busobanura imbogamizi zamubayeho kugira ngo ibyo bitaramo ntibibe cyane ko ari icyemezo cyari cyafashwe bitewe n’amabwiriza mashya ya leta y’u Burundi. Yabijeje ko igihe icyo aricyo cyose bazabamenyesha andi matariki mashya mu gihe bizaba byemewe.

Yagize ati "(…)Abafana bacu i Burundi, birababaje kubamenyesha ko ibitaramo byari biteganyijwe ku italiki 28/29 Kanama byasubiswe kubera amabwiriza mashya ya leta y'u Burundi. Tuzanezezwa no kubamenyesha amataliki mashya bizasubukurirwa mu gihe bizaba byemewe ariko mu gihe tugitegereje mukomeze kwirinda".

Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe. Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yatumiye Meddy mu bitaramo i Burundi ariko birangira atagiye kuhakorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz’umutekano.

Umuramyi Israel Mbonyi nawe yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y’ibitaramo bitatu yari kuzakorera mu gihugu cy’u Burundi ariko nabyo byarahagaritswe. Ibi bitaramo byari byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y’ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.


Bruce Melodie aritegura gukorera igitaramo i Dubai

Israel Mbonyi yagombaga gukora ibitaramo bitatu mu Burundi. Igitaramo cya mbere cyari tariki 13 Kanama 2021, ahitwa Lycée Scheppers. Amatike y'iki gitaramo ni VVIP.

Igitaramo cya Kabiri cyari tariki 14 Kanama 2021, ahitwa Lycée Schepper, amatike y’iki gitaramo ni VIP.  Igitaramo cya gatatu kizaba tariki 15 Kanama 2021, ahitwa BLD De L’independence.

Israel Mbonyi yari aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere abateguye ibi bitaramo bazatangaza amafaranga yo kwinjira muri buri kimwe.

Umuhanzi w’Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND