RFL
Kigali

Undi myugariro wa APR FC yerekeje mu ikipe y’ubukombe muri Maroc atanzweho akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/07/2021 16:47
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina aca ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, yerekeje mu ikipe ya gisirikare ikina icyiciro cya mbere muri Maroc yitwa ‘FAR Rabat’ aho bumvikanye ku masezerano y’imyaka itatu atanzweho miliyoni 430 Frw.



Imanishimwe w’imyaka 26, arahaguruka i Kigali saa saba z’ijoro, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.

Amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe ndetse n’uyu mukinnyi, aravuga ko APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri yahawe na FAR Rabat miliyoni 130 Frw, naho Manishimwe ahabwa Miliyoni 300Frw, yemera gusinya amasezerano y’imyaka itatu Azamara i Rabat.

Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite yatangiye gukinira APR FC mu 2016, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, mu myaka itanu ayimazemo yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, igikombe cy’Amahoro yegukanye inshuro zirenze ebyiri ndetse n’ibindi iyi kipe yitabiriye.

Manishimwe yari mu ikipe y’igihugu Amavubi, iheruka muri CAHAN 2020 yabereye muri Cameroun, aho yagarukiye muri ¼ isezerewe na Guinea yayitsinze igitego 1-0.

APR FC bias nk'aho yari yariteguye igenda ry’uyu mukinnyi kare kuko iheruka kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk’umusimbura ku mwanya we.

A Rabat Mangwende yerekejemo, itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck watoje Simba SC yo muri Tanzania. Iyi kipe yabaye iya 3 umwaka ushize muri shampiyona ya Maroc, ikaba izakina CAF Confederation Cup uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu, FAR Rabat ifite umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FAR Rabat yo muri Maroc

Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubwugarizi bw'Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND