RFL
Kigali

Ibyamamare byashenguwe n'urupfu rwa Jacob Desvarieux watangije itsinda Kassav

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:31/07/2021 13:38
0


Jacob Desvarieux w’imyaka 65 umwe mu banyabigwi mu muziki washinze itsinda Kassav rikunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yitabye Imana kuwa 30 Nyakanga 2021, azize icyorezo cya Covid-19. Benshi mu byamamare barimo n'abo mu Rwanda bagaragaje ishavu batewe n'urupfu rw'uyu munyamuziki.



Kuwa 30 Nyakanga 2021 ni bwo umunyabigwi, umucuranzi, umunyamuziki wawukoraga akawutunganya yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19 cyamushegeshe kigatuma ajya no muri koma. Yitabye Imana nyuma y'uko mu ntangiriro z'uku kwezi yabitswe ari muzima.

Mu bihe bitoroshye rero ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko n’umuryango wa Jacob, umuhanzi Ben Kayiranga abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatanze ubutumwa bw’ihumure no gufata mu mugongo abasigaye.

Ben Kayiranga watanze ubutumwa mu bihe by'akababaro ku rupfu rwa Jacob Desvarieux

Ni ubutumwa bwanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa bugira buti: ”Urabeho muhanzi, Jacob Desvarieux  wo mu itsinda rya Kassav ugire urugendo rw’amahoro nshuti yacu.”

Hano Christopher washenguwe n'inkuru y'incamugongo  yari kumwe n'umunyabigwi Jacob witabye Imana

Ntabwo ari Ben Kayiranga gusa wababaye n'urupfu rw'uyu munyabigwi mu muziki,  kuko na Christopher Muneza yashavujwe bikomeye n'urupfu rwa Jaco. Yagize ati: "Umutima wanjye ushenguwe no kumva amakuru y'akababaro! Warakoze ku bw'umuziki, gutera umuhate benshi muri iki gisekuru, ntituzigera tureka injyana. Nihanganishije bimvuye mu ndiba y'umutima umuryango wawe, itsinda rya Kassav. Uruhukire mu mahoro mwami."


Mu busanzwe uyu munyabigwi mu muziki witabye Imana,
yiswe n'ababyeyi be Jacob Desvarieux. Kuwa 21 Ugushyingo 1955 nibwo yabonye izuba avukira muri Paris, yitaba Imana tariki 30 Nyakanga 2021. Yari umuririmbyi w’umunyamuziki uwutunganya akanawucura, ni umwe mu bashinze itsinda ryamamaye rya Kassav ryanakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali mu bihe byashize.

Jacob witabye Imana ku myaka 65 ubuzima bwe bwabaye ubw'umuziki kuva mu mabyiruka

Nyina wakundaga gutembera no kwimuka cyane, yerekeje mu gace ka Guadeloupe ubwo Jacob yari afite amezi 3, akurirayo kugeza agize imyaka 10. Yaje kwerekeza muri Senegal aho yabaye kugeza agize imyaka 12, nyina yaje kumugurira guitar ya mbere yatunze mu buzima.

Ubuzima bwa Jacob, bwose busobanurwa n’umuziki, ku myaka 16 ni bwo yatangiye gutunganya umuziki afatanije n’inshuti ze  zirimo: Francis Cauletin, Phillipe Drai, Christophe Zadire na Achille Ango babanaga muri Marseille bakanafatanya gushinga itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi ryakoraga injyana ya Rock.

Asubiye muri Paris bahise bihuza na Pierre Eduard Decimus bashinga itsinda ryamamaye mu muziki ku rwego mpuzamahanga rya Kassav, hari mu mwaka wa 1979. Yaje gushyira hanze mu mwaka 1999 Album ye ya mbere ikoze mu njyana ya Blues. Mu 2003 yaje gushyira hanze indi Album nayo yishimiwe cyane ikaba yari mu njyana ya Zouk. Mu 2017 yatangije urugaga rwo gufasha rwitwa "1 pour tous, tous pour l'autisme".

Muri Nyakanga 2021 ni bwo yapimwe asanganwa icyorezo cya COVID-19 ahita atangira gukurikiranwa mu bitaro bya CHU, yaje kujya muri Coma birangira yitabye Imana ku myaka 65 kuwa 30 Nyakanga 2021.

Ubutumwa bwa Ben Kayiranga ku bw'urupfu rw'umunyabigwi Jacob

KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO N'UBU IGIKUNZWE YA OU LE YA JACOB DESVARIEUX NA KASSAV

">


 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND