RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda hanemezwa irekurwa ry'agateganyo ry'abagororwa 4,781

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2021 1:15
7


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abagore 10 bari barahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe. Aya makuru yatangajwe na Minisitiri b'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.



Minisitiri Busingye yagize ati "Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n'amategeko". Yanavuze ko kuri uyu wa Gatanu, Inama y'Abaminisitiri yemeje "irekurwa ry'agateganyo ry'abagera ku 4,781 bakatiwe". Minisitiri Busingye yatangaje aya makuru nyuma y'amasaha macye habaye Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, ikemeza amateka atandukanye.

Amateka yemerejwe muri iyi nama ni; Iteka rya Perezida ritanga imbabazi, amateka ya Perezida yerekeye Polisi y'igihugu, amateka ya Perezida yerekeye Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, amateka ya Minisitiri yerekeye Polisi y'igihugu, amateka ya Minisitiri yerekeye Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa n'Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry'agateganyo ry'uwakatiwe.


Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Renzaho jaun cluode2 years ago
    Perezida numubyeyi imana yakoze yaduhaye kagame
  • Ally2 years ago
    nibyiza kuba ibagororwa bamwe batashye mungo zabo nizereko bazitwara neza
  • Eric murinzi2 years ago
    Nasabaga ko mwagiririmpuhwe nimfungwa zizira icyaha cya genocide nibura zimaze 80% byigigano bahawe kurekurwa kuko ndahamya ntashidikanya ko baba bamaze kwisubiraho mumico no mumyitwarire
  • Habineza fabrice2 years ago
    Nukuri dushimiye umukuru w'igihugu cyacu Imana ikomeze kumurinda.
  • Mutabazi2 years ago
    Ese uhawe imbabazi na President wa Republic amategeka amafata nk'uwarangije igihano Usubiye mu muryango cg hari ubundi buryo amategeko amufatamo? Abanyamategeko mudusobanurire.
  • Egide Mutebutsi2 years ago
    Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame,imbabazi zakibyeyi ahorana,burya ibi byaribikwiye kutubera isomo twese tukarangwa n'impuhwe n'imbabazi,ariko nsabe abahwe izimbabazi nabo guhinduka by'intangarugero ntibakazasubire gukora ibyaha.
  • Bosco2 years ago
    Mujye mutubwira na amazina yabo niba aribyo koko





Inyarwanda BACKGROUND