RFL
Kigali

Breaking: 'Guma mu Rugo' yavanyweho muri Kigali no mu Turere 8, ubukwe n'ingendo hagati ya Kigali n'Intara birakomorerwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2021 22:24
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro itandukanye irimo n'ingingo ivuga ko Guma mu rugo yavanyweho muri Kigali no mu Turere 8. Ingamba zafashwe zo kwirinda Covid-19 zizubahirizwa tariki 01-15 Kanama 2021.



Iyi nama yemeje ko Guma mu rugo ivanyweho mu mujyi wa Kigali no mu Turere 8 ari two: Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Yemeje kandi ko ingendo zibujijwe guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukora, bizajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba. Amateraniro rusange yose arabujijwe.

Ingendo hagati y'umujyi wa Kigali zasubukuwe uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri gahunda ya Guma mu rugo (Iyi mirenge iragera kuri 50). Ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe ariko rikitabirwa n'abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y'icyo gikorwa. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n'amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

Ibiro by'inzego za leta n'iz'abikorera (Public and Private Officers) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 15% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo. Ibikorwa by'inzego z'abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 50% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

Inama zikorwa imbonankubone zasubukuwe. Umubare w'abitabira inama ntugomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19. Resitora zemerewe kongera gukora ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (Take-away).


Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu

Mu bikorwa bitemewe gukora muri iyi minsi 15 iri imbere harimo ibikorwa by'imikino y'amahirwe n'ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n'imyidagaduro (Gyms). Hatangajwe kandi ko insengero zose zifunze ndetse n'utubari tuzakomeza gufunga - utubari two kuva Covid-19 yagera mu Rwanda bakadufunga, kugeza n'ubu ntiturafungurwaho na rimwe. Pisine zizakomeza gufunga, icyakora abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteli ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko ubwandu bwa Covid-19 bwari bumaze iminsi buri kwiyogera cyane cyane mu Turere two mu Ntara. Ni nyuma y'uko kandi Kigali n'Uturere 8 bimaze iminsi 14 muri Guma mu rugo naho Imirenge 50 yo mu turere dutandukanye yo iyimazemo iminsi 4.

Byari biteganyijwe tariki 31 Nyakanga 2021 ari bwo Kigali n'uturere 8 bizasohoka muri Guma mu rugo none niko bigenze koko, naho Imirenge 50 iherutse gushyirwa nayo muri Guma mu rugo, yo byari biteganyijwe ko izava muri iyi gahunda tariki 10 Kanama 2021, none inama y'Abaminisitiri yemeje ko iyi Mirenge izaguma muri guma mu rugo kugeza tariki 15 Kanama 2021 na cyane ko ari bwo iyi myanzuro izongera kuvugururwa.

Ejo kuwa Kane kandi MINISANTE yavuze ko Umujyi wa Kigali ari wo wabonetsemo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 bugera ku 108, gusa umuntu yavuga ko Muhanga ari ko Karere kabonetsemo abarwayi benshi bagera ku 105 kuko Kigali ibarirwamo Uturere dutatu: Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo, ibi bikaba bisobanuye ko muri Kigali nta bwandu bwinshi birimo. Utundi turere twugarijwe cyane n'iki cyorezo nk'uko imibare ya MINISANTE ibigaragaza, ni Huye, Gicumbi, Kayonza na Musanze. Uturere tutabonetsemo umurwayi n'umwe wa Covid-19 ni tubiri, akaba ari Gatsibo na Bugesera.

Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) y'ejo kuwa Kane, igaragaza ko abantu 11 (abagore 2 n'abagabo 9) bahitanywe na Covid-19. Mu bipimo 9,875 byafashwe, abantu basanzwemo iki cyorezo ni 965, abakiriwe mu bitaro ni 33 naho abasezerewe ni 23. Abarembeye mu bitaro bari 61. Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, imaze guhitana abantu 787 hirya no hino mu gihugu. Abaturarwanda bamaze gukingirwa byuzuye ni 448,195 nk'uko biri muri raporo y'ejo hashize.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kirasaba abaturarwanda kudatinda kugana ibitaro n'Ibigo nderabuzima mu gihe ugaragaje ibimenyetso by'icyorezo cya Covid-19 na cyane ko "Ibigo nderabuzima bisaga 500 mu Rwanda bifite ubushobozi n'ibikoresho byo gupima Covid-19" Bongeyeho bati "Ugaragaje ibimenyetsi si ngombwa ko abitindana". Mu kwirinda iki cyorezo, abaturarwanda basarabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima.

Imirenge 50 igomba kuguma muri gahunda ya 'Guma mu rugo' iteganyijwe kurangira tariki 15/08/2021 ni iyi ikurikira:

-Mu Ntara y'Amajyepfo:

Mu karere ka Ruhango, Imirenge yaho yashyizwe muri guma mu rugo ni; Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira. Mu karere ka Muhanga ni: Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro. Mu karere ka Nyamagabe ni: Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano. Mu Karere ka Huye ni: Tumba, Kinazi na Gishamvu. Mu Karere ka Nyanza ni: Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma. Mu Karere ka Nyaruguru ni: Umurenge umwe wa Ngera.

-Mu Ntara y'Amajyaruguru:

Muri iyi Ntara, Akarere ka Rulindo ni ko gafite imirenge yashyizwe muri guma mu rugo kuri iyi nshuro, iyo mirenge akaba ari; Cyungo, Burega na Shyorongi.

-Mu ntara y'Iburasirazuba:

Imirenge yo mu karere ka Kayonza yashyize muri Guma mu rugo ni: Mukarange, Mwiri, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama. Mu Karere ka Bugesera ni: Rilima, Juru, Nyamata, Ruhuha na Shyara. Mu Karere ka Gatsibo ni: Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.

-Mu Ntara y'Iburengerazuba:

Mu Karere ka Nyamasheke: Nyabitekeri, Shangi na Bushenge. Mu Karere ka Rusizi ni: Nyakabuye na Gitambi. Mu Karere ka Karongi ni umurenge umwe wa Murambi.


Inama y'Abaminisitiri yakuyeho Guma mu rugo muri Kigali no mu Turere 8


Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joe2 years ago
    Simbitahura neza. Badushyize murugo imibare ingana niriho uyu munsi badukuyemo. Umenya match yabarenze. Uzarwara azarwara nukira akire nupfa apfe. Ntakundi! Nyagasani atabare





Inyarwanda BACKGROUND