RFL
Kigali

Abanyeshuri basoje ibizamini bagaragaye baca, batwika amakayi, ibitabo n’imyambaro bagiye guhanwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2021 20:48
2


Kuva ibizamini bya Leta byasoza, ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto n’amashusho by’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye baca, batwika imyambaro y’ishuri, bangiza ibikorwa bitandukanye by’ishuri bavuga ko ntaho bazongera guhurira n’ubwo buzima.



Ku wa 29 Nyakanga 2021, hari ubutumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp buvuga ko ahari gukorerwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu kigo cya ESECOM, abanyeshuri bakoze bagaragaye batwika ibitanda baryamagaho, bamena ibirahure by’urugi banasenya korotire yaho baryamaga.

Ubu butumwa bugaragaza abakekwaho barimo ‘uwazanye ikibiriti acana umuriro’ ndetse n’ ‘uwazanye igitanga aragicana’ utarafatwa [Yarihishe].” Muri ubu butumwa bavugamo ko aba banyeshuri babikoze bari kwishima kuko barangije ibizamini bya Leta.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bagaragaje ko batishimiye iyi myitwarire y’aba banyeshuri basoje ibizamini birangiza amashuri yisumbuye 2021, bamwe bavuga ko bakwiye gufatirwa ibihano kugira ngo n’abandi barebereho, kuko ari uburere bucye.

Amashusho y’umukobwa wicaye ari gutwika amakayi ari mu ya mbere yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga; uyu mukobwa yumvikana avuga ko “nidusubira ku ishuri tuzongera twandike”- Akumvikana na bagenzi be bavuga ko batsinzwe ibizamini bya Leta basubira ku ishuri bakongera kwandika.

Hari andi amashusho y’igikundi cy’abasore bagaragara babyina bakandagira ibitabo, ibyo bamwe bagereranyije n’inkandagirabitabo.

Uyu mukobwa utwika amakayi n’ibitabo ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo mu kibuga cy’amashuri cya Friend School of Kamembe cyo mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’iki kigo Pasiteri Sebatunzi Bicunda, yabwiye Radio Rwanda ko uyu mukobwa “yari asanzwe afite ibibazo byihariye”, aho hari amakuru avuga ko umuryango wo kwa Se utamwemera “bityo rero bigasa n’aho ari umwana wabonaga afite ibibazo byihariye.”

Abanyeshuri bagaragaye baterera hejuru ibitabo babicagagura basoje amasomo yabo mu ikigo cy’amashuri cya Giheke TVET School mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’iri shuri, Ntirenganya Christian Jean Baptiste yavuze ko basanze hari n’ibindi bikoresho byangijwe n’aba banyeshuri. Avuga ko yababajwe bikomeye n’imyitwarire y’aba banyeshuri bakoze ibyo bakora banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentin yavuze ko atari aba banyeshuri gusa bagaragaye baca ibitabo by’ishuri, amakayi, imyambaro y’ishuri (Uniforms) kuko hari n’abandi.

Avuga ko bazahanwa. Ati "Icyo duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hagateganywa n’ibihano bazahabwa.”

Akomeza ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET iherereye muri IPRC Kigali ndetse no mu Gatenga, icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi baragawa ndetse hagenwa n’ibihano bagomba guhabwa harimo n’amande utabitanze akaba atagomba guhabwa Certificat ye n’ubwo baba bumva bararangije kwiga.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’ibigo kugira ngo bakusanye amakuru kuri aba bana “bafatirwe ibihano kubera ko batarava mu maboko y’uburezi.” Ati “Ntabwo kwiga birangira hariya.” 

Uyu mukobwa watwitse amakayi n’ibitabo yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga

Abanyeshuri bagaragaye bacagagura amakayi biga muri TVET School Giheke

Iyi nkumi yavuze ko ishima Imana kuba isoje amasomo idatwaye inda nk’abandi

  

Amashusho n’amafoto by’abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga kuva mu minsi ibiri ishize

 

Umuyobozi w'ikigo Freind of School, Pasiteri Sebatunzi Bicunda, yavuze ko uyu mukobwa “yari asanzwe afite ibibazo byihariye"

 

Abanyeshuri bagaragaye baterera hejuru ibitabo babicagagura basoje amasomo yabo mu ikigo cy’amashuri cya Giheke TVET School mu karere ka Rusizi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutarutinya JM2 years ago
    Iyi myitwarire nihwitse kuko surugero rwiza kuri bagenzi bacu baba batera ikirenge mu cyacu😧
  • nkundimana frederick2 years ago
    Abo banyeshuri mubahane mwihanukiriye kugirango nabandi bajye babireberah abo si abanyeshuri n,inkandagira bitabo niba batarize ikinyabupfura mu ishuri bize iki?





Inyarwanda BACKGROUND