RFL
Kigali

Tokyo 2020: Umunsi mubi kuri Yankurije Marthe wari uhagarariye u Rwanda mu mikino Olempike

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2021 17:14
0


Umunyarwandakazi umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku maguro, Yankurije Marthe, wari mu bahagarariye igihugu mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo, ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko yasoje mu ba nyuma ubwo yasiganwaga muri metero ibihumbi 5.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, i Tokyo hakomeje imikino Olempike, ahakinwe umukino wo gusiganwa ku maguro mu cyiciro cy’abagore basiganwa muri metero 5000, wasize umunyarwandakazi Yankurije asoje mu banyuma ahita asezererwa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko, yari mu itsinda rya kabiri ryari rigizwe n’abakinnyi 19 muri 38 basiganwe muri metero 5000 mu cyiciro cy’abagore. Batanu ba mbere muri buri tsinda ni bo bakomeje mu cyiciro cya nyuma, kizavamo abegukana imidali.

Yankurije yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 17 muri 19 bari kumwe mu itsinda rye, akoresheje iminota 15, amasegonda 55 n’ibice 94. Umunya-Slovenia Lukan Klara ntiyasoje isiganwa mu gihe Umurundikazi Niyonsaba Francine yarikuwemo kubera amakosa yakoze.

Bivuze ko uyu Munyarwandakazi yasoje ari kumwanya wa nyuma mu itsinda rye.

Ku rutonde rusange rw’amatsinda yombi, Yankurije Marthe yabaye uwa 35 mu bakinnyi 36, akurikiwe n’Umunya-Uganda Chelangat Sarah wakoresheje iminota 15, amasegonda 59 n’ibice 40.

Mu bakinnyi 5 bari bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike 2020, Bane muri bob amaze gusezererwa, hakaba hasigaye umukinnyi umwe rukumbi witwa Hakizimana John uzasiganwa Marathon tariki ya 8 Kanama 2021.

U Rwanda ntiruratwara umudali n'umwe mu mikino olempike, gusa rufite umudali umwe mu mikino paralempike y'abamugaye watwawe na Jean de Dieu Nkundabera i Athens mu Bugereki mu 2004.

Yankurije Marthe yasoje ku mwanya wa nyuma mu gusiganwa metero ibihumbi 5000

Yankurije yagowe n'umunsi wa mbere mu mikino Olempike y'i Tokyo 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND