RFL
Kigali

“Rihanna niwe wenyine mbona kandi n’urukundo rw’ubuzima bwanjye”- A$AP Rocky

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/07/2021 18:45
0


Rihanna na A$AP Rocky ntibagisiba mu bitangazamakuru kubera umunyenga w’urukundo barimo urukundo rwabo rukaba rwavuye mu rugendo rw’ubucuti budasanzwe bwabo bwari bumaze imyaka 10.



Guhera mu mwaka wa 2013 bajyana mu bitaramo hatangiye guhwihwiswa amakuru y’urukundo rwabo kugera byemejwe mu mwaka wa 2020, hano rero hari byinshi ufite kumenya ku rukundo rugurumana hagati ya Rihanna na A$AP Rocky.

Kuva byakwemezwa ko bakundana mu Ugushyingo 2020 aba bombi bari bamaze imyaka itari micye bagaragara basohokanye banajyanye mu biruhuko bya hato na hato. Byaje gute rero iby'aba bombi umuraperi Rocky na Rihanna umuririmbyi uri mu batunze agatubutse akaba na nyir’ikompanyi ya ‘Fenty Beauty’ ngo bisange mu rukundo?.2012: Rihanna na A$AP Rocky bakoranye indirimbo 

Mu myaka igera ku 10 ishize ni bwo RiRi na Rocky batangiye kumenyana baba inshuti magara,  umuririmbyi n’umuraperi rero basubiranamo indirimo yitwa ‘Love it’ ya Rihanna maze mu birori bitangirwamo ibihembo bya MTV basusurutsa abantu karahava.Werurwe 2013: Rocky yaherekeje Rihanna mu bitaramo

Umuraperi wiswe n’ababyeyi Rakim Mayers, yabaye imwe mu nkingi ya mwamba z'abaherekeje Rihanna mu bitaramo yakoreye mu bice bitandukanye bya Amerika y’amajyaruguru ‘Rihanna's Diamonds World Tour’. Kamena 2018: Bamaranye icyumweru cyose cy’imideli bari kumwe

Aba bombi bagaragaye mu cyumweru cy’imideli cya Paris Fashion mu mpeshyi ya 2018 bajyanisha by’urudaca mu myambaro y’amabara anyuranye arimo ay’umweru n’umukara.

Nzeri 2018: Rocky yitabiriye ibirori byateguwe bya ‘Rihanna's annual Diamond Ball’

Nk’inshuti z’igihe kirekire ntibyari ibintu bitangaje kubona ku rutonde rw’abashyitsi b’ijoro ry’agatangaza ryateguwe na Rihanna na Rocky. Ni ijoro rifatwa nk’iryambere mu kibuga cy’imideli  ryitabiriwe n’abantu batandukanye ryakusanyirijwemo inkunga yo gushyigikira ikigega cya RiRi kizwi nka Clara Lionel Foundations.Nzeri 2019: Rocky yongeye kugaruka

Byasaga nk’ibitunguranye kubona uyu muraperi yitabira ibi birori ngaruka mwaka bya Rihanna ubugira kabiri ariko ntibyahawe agaciro nk’umuntu w’inshuti ye ngo hacyekwe ibindi.

Ukuboza 2019: Bwa mbere batambukanye ku itapi y’umutuku

Byabaye nk’ibivugwaho kubabonana batambukana ku itapi y’umutuku mu bihembo by’imideli bizwi nka British Fashion. Maze bijya gushyuha ubwo Rocky yakoranaga ikiganiro n’ikinyamakuru cya GQ  na Vogue yemeza ko mu buzima bwe ukuntu Rihanna yasaga byari agatanga. Nk'uko byemezwa na Billboard bakaba bavuga ko Rihanna ariwe wambitse Rocky imyambaro yari yambaye kuri uwo munsi ya ‘Fenty Tuxedo’.Kanama 2020: Bombi bahuriye mu kiganiro

Mu bibazo babajijwe na GQ na Vogue, Rihanna yumvikana abaza Rocky igisubizo niba kitaba ari agakingirizo.

Ugushyingo 2020: Byemejwe ko Rihanna na Rocky bidasubirwaho bari mu rukundo.

Bidasubirwaho mu Ugushyingo 2020 abari inshuti magara z’igihe kirekire byemejewe ko bari mu rukundo nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko Rihanna yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel batandukanye nyuma y’imyaka itatu bari bamaranye.

Ukuboza 2020: Bajyanye mu biruhuko muri Barbados

Hashize agahe gato byemejwe bahise bajyana mu biruhuko bya noheli mu gace Rihanna yavukiyemo nkuko bitangazwa mu minsi yose bamaranye hakaba na numwe wasigaga undi habe na metero babaga bari kumwe intambwe ku yindi.

Ikindi ababacunze muri iyo minsi bakaba barabonye ibidasanzwe kuraba bombi bisa nkaho bakuranye.Mutarama 2021: Rihanna yafashije Rocky mu bikorwa byo kwamamaza inkweto z’ikompanyi ye ye

Rihanna abinyujije kuri Instagram yagiye yifotoza yambaye inkweto zikorwa na Rocky binyuze muri kompanyi ye yitwa AWGE.

Muri Mata 2021: Bafotowe bagiye gusangira ibyo kurya muri Los Angeles

Ibitari byitezwe ko aba bombi bazajya bagaragara bari kumwe bya hato na hato aba bombi batunguranye baryohewe n’amafunguro ya ni mugoroba muri Delilah ahantu hazwi cyane mu gace ka Los Angeles.

Gicurasi 2021: Rocky yahishuye uko yiyumva

Mu kiganiro GQ yagiranye na Rocky cyasohotse kurupapuro rwa mbere rw’iki kinyamakuru kigahabwa umutwe ugira uti:”Rihanna niwe wenyine mbona kandi n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Rocky asobanura ibye na Rihanna muri iki kiganiro yagize ati:”Ni byiza kandi cyane iyo ubonye uwo wagenewe usumba bose muri miliyoni nyinshi.”

Akomeza agira ati:”Ndatecyereza iyo ubizi uba ubizi ko ariwe wawe.”Nyakanga 2021: Bongeye guhurira mu ndirimbo

Aba bombi byemezwa ko bari gukora ku ndirimbo yabo bombi nyuma yuko bafotowe barimo bakorera amashusho muri Leta ya Newyork. Aba bombi bakaba baba bereberanye iyo batambuka bafatanye mu biganza mu mugi rwagati.Mu minsi micye ishize Rihanna w’imyaka 33 yaherecyeje umukunzi we w’imyaka 32 mu birori by’iserukiramuco rya Rolling Loud ryabereye muri Florida.

Bakaba barahavuye bajya kurya isi mu gace k’ibirori ka Miami mbere yuko basubira muri Newyork murindi joro.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND