RFL
Kigali

Twitege iki kuri Haruna Niyonzima wagarutse muri AS Kigali ifite urugamba rukomeye?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2021 17:47
0


Nyuma y’umwaka n’igice yari amaze asubiye muri Tanzania gukinira Yanga Africans, bagatandukana imusezeye gitwari, kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima yagarutse muri AS Kigali ishaka gukora amateka, asinya amasezerano y’umwaka umwe.



Haruna yagarutse muri AS Kigali yavuyemo mu 2020 ayikiniye igihe gito, asubira muri Yanga Africans yakiniye imyaka 8 yose ndetse asezererwa mu cyubahiro n’iyi kipe tariki ya 15 Nyakanga 2021, nyuma y’umukino Yanga yari imaze gutsindamo Ihefu FC ibitego 2-0.

Wari umunsi w’amateka kuri uyu mukinnyi, mu marira menshi y’abafana b’iyi kipe ndetse n’abakinnyi bakinanaga, Haruna yaravuze ngo ‘Bye Bye’.


Nyuma yo kuva muri Tanzania, humvikanye amakuru menshi yerekeza Haruna muri Rayon Sports, ariko byarangiye uyu mukinnyi asinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali yitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Umwaka utaha w’imikino uzaba ari igipimo gikomeye cyane ku mutoza Eric Nshimiyimana wagiye ugarukira munsi y’urugo ku gikombe cya shampiyona, aho yagiye asoza ku mwanya wa kabiri inshuro zirenze imwe, agatwarwa igikombe cya shampiyona yari afiteho amahirwe yo kwegukana.


Gusa uyu mwaka w’imikino uzaba udasanzwe kuri uyu mutoza n’iyi kipe ye isabwa gutwara igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka ndetse no kugera kure mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Mu rwego rwo kwiyubaka no kwitegura neza ayo marushanwa iyi kipe izitabira, AS Kigali iri mu makipe akomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi kuko imaze kugura abakinnyi 9 bashya ndetse inongerera amasezerano bamwe mubo yari isanganwe.

Abakinnyi bashya AS Kigali imaze kugura:

Fiacre Ntwari

Denis Rukundo

Rugwiro Herve

Mugheni Fabrice

Butera Andrew

Robert Saba

Ghilain Uwimana

Niyibizi Ramadhan

Haruna Niyonzima

Ni iki cyo kwitega kuri Haruna Niyonzima ugarutse muri AS Kigali nyuma y’umwaka n’igice?


Nta gihe kirekire Haruna yakiniye AS Kigali ubwo yayigeragamo avuye muri Simba SC yo muri Tanzania, kuko nyuma y’igihe gito yahise asubira muri Yanga.

Gusa mu gihe Haruna yamaze muri AS Kigali yarayifashije, yitanga uko bikwiye ikipe iva mu myanya y’inyuma yari iri igaruka mu makipe ane ya mbere muri shampiyona itigeze isozwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma yuko uyu mukinnyi ashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali, benshi batangiye kwibaza uruhare rwe mu kugeza kure iyi kipe no kuyifasha kugera ku ndoto z’igikombe cya shampiyona.

Magingo aya Haruna afite imyaka 31 y’amavuko, ni umukinnyi ufite ubunararibonye mu kibuga, ushobora kuyobora bagenzi be ndetse akanabafasha kubaka umukino mwiza ushobora gutanga intsinzi.

Nubwo adafite imbaraga nk’izo yari afite mbere, ariko izo gukina kandi neza yagaragaje ko akizifite. Ni amahirwe kuri AS Kigali kuba ifite umukinnyi watwaye ibikombe mu makipe yose yakiniye kandi akayafasha kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga, biozafasha iyi kipe kongera inyota ifitiye igikombe ndetse no kugera kure mu mikino Nyafurika.


Haruna yitezweho umusaruro utagabanyije azatanga muri AS Kigali mu gihe cy’umwaka w’amasezerano yasinye ndetse ashobora kongerwa bitewe nuko azitwara n’ibiganiro azagirana n’ikipe umwaka urangiye.

Haruna Niyonzima, yari amaze imyaka isaga 10 muri Tanzania, kuko yageze muri Young 2011ageza 2017 aza kuhava yerekeza muri SC Simba yavuyemo nyuma y’imyaka 2 yerekeza muri AS Kigali yakiniye igice kibanza cya Shampiyona akongera agasubira muri Young Africans.

Uyu mukinnyi w’amacenga menshi wiswe amazina atandukanye, arimo Fabregas yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava yerekeza muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine ayivamo muri 2011 yerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania.

AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2020/21, izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikanya.


Mu ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna ashobora kuzagaragara mu irushanwa rya CHAN atarakina na rimwe mu nshuro enye zose u Rwanda rumaze kuryitabira ndetse akazagaragara mu ikipe izakina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Mali, Kenya na Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND