N'ubwo Umunyarwandakazi Agahozo Alphonsine wari mu bahatana mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo, yabaye uwa mbere mu mukino wo koga mu cyiciro cy’abagore, ntibyamuhesheje amahirwe yo kuba umwe mu bazahatanira imidali mu cyiciro cya nyuma.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, i Tokyo mu mikino Olempike hakinwe icyiciro
cy’ibanze mu mukino wo koga mu cyiciro cy’abagore, cyasize Umunyarwandakazi
Agahozo Alphonsine asezerewe n'ubwo yari yasoje ku mwanya wa mbere mu koga metero 50.
Agahozo Alphonsine wari uhagarariye u Rwanda mu koga metero 50 yabaye uwa mbere asize bagenzi be, gusa ntibyamuha amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma. Ni ku nshuro ya kabiri uyu munyarwandakazi w’imyaka 24 y’amavuko yitabiriye imikino Olempike, nyuma yo gukina iya Londres mu 2012.
Agahozo yabaye uwa mbere mu cyiciro cy'ibanze mu mikino Olempike
Yari inshuro ya kabiri Agahozo yitabiriye imikino Olempike
TANGA IGITECYEREZO