RFL
Kigali

Uyu musore yaragusariye! Dore ibimenyetso bibiguhamiriza ubundi utabare

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/07/2021 14:29
0


Niba ari urukundo rw’ukuri agufitiye ndakurahiye uzabimenya, uzabimenya.



Biroroshye gukuza amarangamutima yawe ku musore runaka ugushaka, mbese ukihingamo kumukunda biroroshye rwose, ariko bifata agahe gato nanone kumenya neza niba koko ari we, kubera isoni hagati yanyu mwembi, gukekeranya, ndetse n’ubwoba bwo kuba wamuteganyaho byinshi, ibi bikunda kuba ku bakobwa cyane. Umusore ugukunda cyane wanagusariye, azakora ibintu nawe ubwawe uzabona ukavuga uti ”Uyu we ni we wa nyawe kuri njye”. Azakubwira ko agukunda mwenyine ariko ibikorwa bye bizasakuza cyane birenge imusozi.

DORE IBIMENYETSO BIZAGUHISHURIRA KO UYU MUSORE ASHOBORA NO KWIYAHURA KUBERA WOWE

1.Ni wowe gusa

Ahari uyu musore ufite umukobwa bakundanaga ariko baherutse gutandukana vuba (ex girlfriend). Ubu rero kuko yamaze kukubona yahise amwicaho bya burundu kubera wowe, kuri we ni wowe gusa. Niyo uwo mukobwa bakundanaga baba bakorana, ntazongera kumwegera nta n'ubwo azongera kumuvugisha, ubu ni wowe gusa. Uyu mukobwa azifuza ko umufata nk’uko agufata.


2.Yita ku byiyumviro bye ku muryango wawe gusa

Iyo umubwiye ko wifuza ko musangira abyumva vuba ndetse akaza yishimye. Ahita akubwira ko yari yiteguye ndetse ko adatinda kandi se byahe. Uyu musore iyo ageze mu rugo iwanyu, ntabwo aba yabigize birebire kuko ntiyita kuko bamubona, kubera ko abafata nk’umuryango abazi ko bamukundira uko ameze. Agaragara uko ameze imbere y’umuryago wawe ndetse nawe ubwawe kandi uko niko umusore mwiza akwiriye kwitwara. Urukundo agukunda ni rwo rukomeza gutuma agaragaza ikinyabupfura imbere y’umuryango wawe.

3.Yahuye n’abantu bahafi kuri wowe (Your Friends)

Yahuye n’inshuti zawe hafi ya zose, ndetse baramuzi, uyu musore akunda no kukubwira kumuryango we, kuko aba yifuza ko ubamenya ndetse nabo bakakumenya.Ibi niba uziko Bihari, uyu musore umuri mumaraso kandi aragukunda cyane. Guhura n’umwe mubagize umuryango w’uyu musore bimuha icyizere ko umuri iruhande bikamutera imbaraga.

Uyu musore yamaze kukwongera ku mubare w’abagize umuryango we, kuko yishimira kugufata ikiganza.

4.Ntabwo atewe ikibazo no kugutegereza

Niba utarigeze uhura nawe cyane ngo mube mwanicarana cyane cyangwa ngo murarane, ntazabitindaho gusa iteka azakwereka ko muri kumwe. Abasore bagutakariza igihe akenshi uzabonera mu mibonano mpuzabitsina kuko ni cyo bashyira imbere. Uyu musore umeze gutyo nagusaba kuryamana nawe, ukabyanga azahita agucikaho burundu cyangwa ubone ko yagabanyije akarenge kagezaga ubutumwa bugufi kuri wowe.

Ibi rero ntabwo bizaba bishishikaje uwo musore, kuko ntiyifuza kukwandagaza. Kuba utekanye bisobanuye byinshi kuri we, niyo mpamvu atazagushora mu gitanda kugeza umaze kwitegura kujyamo. Ibi bizakwereke ko agukunda adakunda umubiri wawe.

5.Uri nyambere muri gahunda ze

Uyu musore agushyira imbere cyane no kurenza gahunda ze ubwe.Uyu musore atuma wumva wuzuye ntanicyo ubuze, ni nayo mpamvu uza ku mwanya wa mbere muri gahunda ze za buri munsi. Ku kubaha hafi bikwereka ko ari wowe gusa afite yitaho.

6.Umuri mu ntekerezo

N'ubwo mutari kumwe cyangwa ngo ube umuri iruhande, aragutekereza ndetse akanakuvugisha. Uyu musore rero kuba akuvugisha cyane, kuba akwereka ko umuri mu ntekerezo ku rwego rwo hejuru, reka tubyite urukundo.

7.Ibitekerezo byawe ni ingenzi kuri we

Abagabo benshi bakunda gushyira abadamu babo kure y’imirimo bakora, ariko uyu we, ntazigera ajya kure y’ibyo ukora. Aguha ibitekerezo kandi nawe ukamufasha. Iyo ahuye n’ikibazo kimugoye guhita abona igisubizo hari ubwi ahita aguhamagara akakubaza. Aragukunda niba abona ntacyo byaba bitwaye kukubwira buri kimwe kubuzima bwe.

8.Ukuri gusa ni ko kumuranga iyo muri kumwe

Amabanga y’ibyo akora nyamara abandi batazi, amabanga y’ubuzima bwe ndetse n’ikindi cyose wowe ushobora kubona ko ari ibanga rikomeye arabikubwira. Kuri we yumva nta na kimwe akwiriye kuguhisha, kubera ko azi neza ko ushobora kumuha inama nziza. Uyu musore aragukunda kugeza ubwo yumva yaguha buri kimwe.

9.Yakubwiye ko ashaka kubishyira kukarubanda

Kugutereta mubwiru biramugora cyane, kubwe aba yumva wahura n’inshiti ze ndetse n’abandi bantu batandukanye bingenzi kuri we. Kubona uri kumwe n’abandi bimutera gufuha, kubona ukwirakwiza amafoto yawe, bimutera ishyari kuko atekereza ko abandi barakubona utaramwemerera urukundo.

10.Buri kimwe cyose agikora kubwawe

Niba ufite imirimo myinshi , irenze ubushobozi bwawe, azagufasha.Azakora uko ashoboye ntugire ibintu bikugoye kuko kukubona wataye umutwe kuri we, nimvune ikomeye biramubabaza nkaho ari we ubwe. Azakora uko ashoboye akorohereze imitwaro. Urukundo ruroroshye kurupima. Utuntu duke akora tukwereka ko ni kinini yagikora kandi abikora ngo akwerekeko agukunda koko.

UBYUMVA UTE?

Ahari birashobokako uyu musore mubana mubuzima bwawe bwaburi munsi , ukaba wumvise iyi nkuru ari wowe yandikiwe.Icyo wabanza kumenya n’uko tutakuzi ngo wenda abe ari wowe twafatiye ho urugero, rero uyu mwana w’umuhungu aragukunda kandi urukundo ntirubarirwa kuburanga cyangwa ingaragaro y’umuntu.

Birashoboka ko wamuhakaniye inshuro igihumbi, ariko reka tuganire nkubwize ukuri: Ni byiza kubana n’umuntu ugukunda kandi ibyo birahagije. Ntuzifuze kubaho wiruka ku wo ukunda, ahubwo hindukira. 

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND