RFL
Kigali

Mu minsi 2 gusa isohotse filime 'Jungle Cruise' ya The Rock niyo iyoboye izikunzwe cyane ku isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/07/2021 11:48
1


Filime Jungle Cruise ikiri nshya cyane imaze iminsi 2 isohotse niyo iyoboye urutonde rw'izindi filime zikunzwe cyane ku isi. Iyi filime ikaba ikinamo ikirangirire The Rock nk'umukinnyi w’imena muri filime.



‘Jungle Cruise’, filime imaze iminsi 2 gusa isohotse, iyoboye urutonde rw'izindi zikunzwe cyane ku isi kugeza ubu nk’uko ikinyamakuru Hollywood Reporter cyabitangaje. Iyi filime iri mu bwoko bwa Adventure/Fantasy kuko ari filime yerekana ibintu bitabaho mu buzima busanzwe. The Rock, icyamamare mu mukino wa catch ndetse no muri filime, niwe mukinnyi w’imena muri Jungle Cruise.


Iyi filime ikaba ishingiye kuri filime y'ibishushanyo bihuje izina yakozwe n'uruganda rukora filime rwitwa Walt Disney. Inkuru ikinwa muri iyi filime ni iyanditswe n'abagabo 3 bazwiho kwandika filime zitangaje barimo John Norville, Josh Goldstein hamwe na Glenn Ficarra. Iyi filime yayobowe na Jaume Collet-Serra.


Jungle Cruise ikaba imara amasaha 2 n'iminoto 7 aho yerekana umuhanga mu bushakashatsi witwa Dr.Lily Houghton waka ubufasha umugabo witwa Frank Wolff bwo kumuherekeza gukora ubushakashatsi mu ishyamba rya Amazon aho aba ashaka kujya kurebayo igiti gifite amababi abasha kuvura indwara zose. Nyamara uru rugendo rwabo ntirwabahiriye nk’uko bigaragara muri filime.


Dwayne Johnson uzwi nka The Rock akaba ariwe ukina ari Frank Wolff naho ikirangirirekazi Emily Blunt uzwi muri filime Quite Place niwe ukina ari Dr.Lily Houghton. Iyi filime kandi ikaba igaragaramo abandi bakinnyi ba filime bazwi barimo Jack Whiteball hamwe na Jesse Plemons. Ikinyamakuru Cinema Blend cyatangaje ko iyi filime Jungle Cruise kugeza ubu ariyo ikunzwe cyane ndetse ko ikomeje kurebwa n'umubare munini w’abantu bari kuyirebera kuri murandasi naho abandi bakayimanura (Download).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • VERDIQUE2 years ago
    MWÀTUBWI UKO TUZÀJY TUREBÀ FILIME NYÀRWÀNDÀ FOR FREE??





Inyarwanda BACKGROUND