RFL
Kigali

Urujijo: Amakipe akomeje kwikura mu irushanwa CECAFA Kagame Cup ku bwinshi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/07/2021 10:03
0


Tusker yo muri Kenya nayo yamaze kwikura muri iri rushanwa nyuma yo gutangaza ko igomba kubanza kwita kuri shampiyona.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga nibwo ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko ikipe ya Tusker FC yagombaga guhagararira igihugu cya Kenya mu mikino ya CECAFA Kagame Cup itakitabiriye iyi mikino. Yusu Mosi ushinzwe amarushanwa muri CECAFA yatangaje ko imikino izabera kuri Benjamin Mkapa Stadium na Azam Complex Chamazi. Yagize ati"ubu irushanwa rigiye gukinwa mu matsinda abiri aho rimwe rizakinira kuri Benjamin Mkapa Stadium irindi rikinire kuri Azam Complex Chamazi amakipe abiri muri buri tsinda niyo azakomeza muri 1/2."


Tusker FC yabivuyemo 

Ikipe ya Tusker FC yatangaje ko kubera ikiri muri shampiyona Kandi ibura iminsi 6 gusa, itabasha kwitabira CECAFA ahubwo igomba kurwana no kubona umwanya mwiza muri shampiyona. Tusker FC ije isanga APR FC iheruka kwikura muri iri rushanwa, ndetse na Simba SC yatangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup hakiri kare.

Dore uko amatsinda azaba ahagaze kuri iyi mikino izatangira tariki ya mbere Kanama ikageza 14 2021

Itsinda rya mbere:Young Africans (Tanzania), Nyasa Big Bullets (Malawi), Express FC (Uganda), Atlabara FC (South Sudan) Itsinda rya Kabiri: KCCA FC (Uganda), Azam FC (Tanzania), Le Messager Ngozi (Burundi), KMKM FC (Zanzibar).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND