RFL
Kigali

Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/07/2021 16:29
0


Umuhanzi Nsengiyumva Froncois yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha ashinjwa birimo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.



Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko Nsengiyumva Fronsois [Igisupusupu] akomeza gufungwa by’agateganyo. Amakuru INYARWANDA ifite avuga ko ubwo yitabaga urukiko, uyu mugabo yabanje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Nsengiyumva François uzwi nka 'Igisupusupu' wamamaye mu ndirimbo Marie Jeanne' (benshi bazi nk'Igisupusupu), n'izindi zitandukanye, yatawe muri yombi ku itariki 18 Kamena 2021 nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.

Nsengiyumva François [Igisupusupu] ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu muziki nyarwanda ndetse ari mu baririmbye mu gitaramo cy'imbaturamugabo cyari kirimo umuhanzi nimero ya mbere mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba, Diamond Platnumz. Azwi cyane ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Mariya Jeanne yakunzwe n’abatari bake, ‘Icange Cange’, ‘Rwagitima’ n’izindi zitandukanye.

Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo ari naho yafatiwe.

Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND