RFL
Kigali

Yamukoye inka 10! Bishop Dr. Masengo yahishuye ko Solange yamukoye afite imyaka 8 nawe avuga ko ari nke agereranije n’abana 7 yabyaye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/07/2021 16:45
1


Bishop Dr Masengo Fidele Umushumba Mukuru w'itorero FoursSquare Gospel Church, we n'umugore we Solange Masengo bahishuye byinshi ku buzima bwihariye bw’urukundo rwabo birimo n’uko uyu mupasiteri yakoye umugore we agifite imyaka 8 gusa y'amavuko.



Bishop Dr. Masengo Fidele na Madamu Solange Masengo, bagarutse kuri ibi ubwo bari batumiwe mu kiganiro ‘Sunday Choice’ cya Isibo Tv kigaruka ku makuru y’ibyamamare. Muri iki kiganiro Bishop Dr. Masengo yabajijwe ku bijyanye n’igitabo aherutse gushyira hanze yise “The Marriage Of Your Dreams” kirimo n’agace gato kagaruka ku rukundo rwabo. Ni igitabo cyaje gikurikira ikindi yanditse mu myaka ishize cyitwa 'Intimacy with God'.

Muri iki kiganiro, aba bombi basabwe kugaruka kuri iyi nkuru y'urukundo rwabo maze Madamu Salonge Masengo avuga ko bwa mbere abona Bishop Dr. Masengo yari afite imyaka nk’umunani bahuriye ahuntu bari batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bishop Dr. Masengo yahise avuga ko kominote bakomokamo y’abanyamurenge abantu bashakana ari bato ari na ko byabagendekeye.

Mu kubisobanura yagize ati ”Kominote dukomokamo y’abanyamurenge hari ukuntu abantu bashakana ari bato cyane cyangwa imiryango akaba ari nayo inaganira. Imiryango yacu yari iziranye, njye mfite nk’imyaka nka 19, 18, nawe afite nk’imyaka 9 aho ngaho umuryango wacu [Papa] yagiye mu muryango wabo ajya gusaba umugeni, ntibyaba gusa kuvuga mu magambo ajyana n’inka yacu iba iwabo iramurera, iramukuza kugera igihe nza mu Rwanda njyewe mva muri Congo nza mu Rwanda”.

Bishop Dr. Masengo Fidele umwe mu bapasiteri bakunzwe mu Rwanda akaba n'umuhanga mu bijyanye n'amategeko dore ko ayafitemo impamyabumenyi y'ikirenga ku rwego rwa Dogitora, yakomeje agira ati ”Namusize aho ngaho nzi gusa ko inka yacu iba ahongaho nari naramubonye rimwe sinashoboraga kubwira muzehe ngo simbyemera cyangwa ndabyemera kuko nari nkiri n’umunyeshuri".

Bishop Dr. Fidele Masengo Umushumba wa FourSquare Gospel Church

Bishop Dr Masengo yaje mu Rwanda mu 1994 aratura. Aba bombi baje gukubitanira muri gare yo mu mujyi rwagati i Kigali. Bagihura Solange yavuze uko byagenze ati ”Twakubitaniye muri gare urumva yambonye we afite 19 njyewe mfite 9 we yarambonye ahita amenya“. Aba bombi ngo bateretanye igihe gito bagera aho bemeranya kubana mu mezi atatu cyangwa abiri.

Yavuze ko uyu mugore we yamukoye inka icumi maze mu rwenya amugore we nawe avuga ko ari nkeya agereranyije n’abana barindwi yabyaye. Bishop Dr. Masengo muri iki gitabo cye gishya mu ncamake avuga ko urushako ari umwe mu mishinga umuntu ashobora kugira ukomeye. Hari ago agira ati ”Urushako rwagakwiye kuba umushinga wawe bwite wuzuza ibyifuzo byawe”.

Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika iki gitabo amaze kuba umushumba. Ni bwo yatangiye kubona ibibazo byinshi byo mu ngo aho abatari bake bagenda bamusanga mu biro bamugaragariza ibibazo bitandukanye birimo kutumvikana n'abo bashakanye, n’urubyaro rwabo n’ibindi byinshi.

Yakomeje asobanura impamvu urushako ari umushinga ati ”Urushako ushobora kurufata nka kontaro cyangwa amasezerano ya babiri bagiye kubana bibyara inshingano, n’uburenganzira” Yakomeje avuga ko impamvu ari umushinga ari uko bidatungurana. Yashimangiye ko iyo uhuye n’umuntu bugacya mukabana mutarabiteguye neza ngo munabisengere, bigira ingaruka nyinshi.

Nyuma y'uko asobanuye icyamuteye kwandika iki gitabo avuga ko yabitewe n'uko yabonye ko mu muryango hakunda kubamo amakimbirane. Umugore we yabajijwe niba no mu rugo rwabo nabo bajya bagirana amakimbirane abyemera atajuyaje ati:

 Cyane rwose hahaha, turabigira ariko usibye ko twarabigiraga ariko ubu ntabwo bikibaho. Nk'uko yabivuze amakimbirane ava ku bintu byinshi bitandukanye hari igihe twayagiranaga nawe ndibanza hashize n’imyaka nk’itanu cyangwa irenga ku buryo hari n’igihe twamaraga iminsi nk’itanu 5 irenga tutavugana.

Yashimangiye ko amakimbirane menshi bagiye bagirana yavaga ku kurera abana benshi mu muryango. Ngo bakora ubukwe bari nk’abantu bagera ku icumi. Muri aba ngo harimo abasore benshi bo mu miryango yabo, ababyeyi, n’abandi. Aba bose rero ngo wasangaga batanga amategeko bakayaha umukozi ngo wenda ahanagure inkweto, undi akamubwira ngo afure iyi myenda ugasanga umukozi ntabishoboye byose bakamwirukana. Ibyo byose n’ibindi bikagenda bibateza kutumvikana bamwe bakanatahira igihe bashakiye.


Bishop Dr. Masengo hamwe n'umufasha we bafitanye abana 7

Bishop Dr Masengo yabajijwe ibyo uyu mudamu we yakoraga agahita abona ko yamurakariye, ati ”Ni utuntu nka tubiri! Aka mbere ni igihe atakuvugishaga, kandi ukabona ntavuga, ntacira, ntamira wamuvugisha ntagusubize cyangwa ukajya ubona ariho ariburisha ukuntu, wamuganiriza ukabona asa nk'aho afite gahunda yo kuba busy [ahuze]. Icya kabiri ni igihe umugore akubwiye ati 'ndashaka ko tuganira'”.

Yashimangiye ko bo batigeze bagira ihe cy’uko buri wese afata icyumba cye anashimangira ko no muri ya makimbirane bagiye bashima Imana hanyuma bagashaka uko bakemura ibyo bibazo buri wese abanje kwisuzuma akareba ikosa afite batitanye ba mwana ibi bikaba byabera isomo ingo nyinshi kuri ubu.

Solange Masengo yabajijwe ati “Kuba umufasha bizuze iki?”, nuko asubiza iki kibazo muri aya magambo: ”Ubundi haba umufasha kubera ko haba hari ibintu umuntu ukeneye atabasha udashoboye gukora, icyo gihe rero yiyambaza umufasha. Iyo wiyambaje umufasha agufasha muri bya bindi wowe udashoboye gukora". 

Yunzemo ati: "Iyo wamufasha utabashije kumubona birakugora kugira ngo ugere kuri cya kintu wakagombye gukora. Iyo aje ari umufasha abasha kukunganira muri za ntege nke zawe”. Madamu Solange Masengo yavuze ko nk’umugore, agomba kumenya ko umugabo we yariye, yambaye neza, akamusengera kugira ngo bya bindi arimo bibashe kugenda neza.


'The Marriage of your Dreams' igitabo gishya cya Bishop Dr. Masengo


Bishop Dr. Masengo anafite ikindi gitabo yise 'Intimany with God'

REBA IKIGANIRO BISHOP DR. MASENGO N'UMUFASHA WE BATANGARIJEMO IBY'URUKUNDO RWABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Norbert2 years ago
    Ariko rero ibi bitabo byakabaye byandikwa mukinyarwanda kugirango bifashe umuryango nyarwanda! Cyane cyane muribibihe tubona Ingo nyinshi zirimo amakimbirane! Kwicana kwa hato na hato gucana inyuma etc. Sinjya numva impamvu ituma abashumba bo mu Rwanda bayoboye abanyarwanda bakunda kwandika ibitabo mundimi z'amahanga! Keretse niba baba babyandikiye abanyamahanga!





Inyarwanda BACKGROUND