RFL
Kigali

Nina agiye gukora igitaramo cya mbere nyuma y’isenyuka ry’itsinda Charly&Nina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2021 10:48
0


Umuhanzikazi Nina yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yateguje abantu kuzakurikira igitaramo cya mbere agiye gukora nyuma y’isenyuka ry’itsinda Charly&Nina ryatanze ibyishimo kuri benshi, kandi mu bihe bitandukanye.



Nina azaririmba mu ruhererekane rw’ibitaramo ‘Anti-Corruption, Anti-Injustice Campaign’ byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi bigamije gukomeza ubukangurambaga mu guhamagarira buri wese kurwanya Ruswa n’akarengane mu nguni zose z’ubuzima.

Uyu muhanzikazi yabwiye abamukurikira ko “dushyize hamwe buri umwe agaharanira ko ruswa n’akarengane bicika, byacika! Birasaba ikintu kimwe gusa, mbera ijisho nkubere ijisho. Ubonye akarengane cyangwa ruswa wihishira ahubwo bimenyeshe inzego zibishinzwe uhamagare ku buntu 199.”

Nina azakora igitaramo cye cya mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nicyo gitaramo cya mbere uyu muhanzikazi agiye kugaragaramo nyuma y’uko we na mugenzi we Charly bashyize akadomo ku itsinda rya Charly&Nina.

Bisa n’ibigaragaza ko Nina yiteguye gukomeza umuziki mu gihe mugenzi we Charly asa n’uwazinutswe iby’umuziki.

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwashakaga abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo, rwasabye ko Charly&Nina batazabura, ariko ntibari bazi ko iri tsinda ryatandukanye.

Ibi bitaramo byafunguwe n’umuraperi Riderman akurikirwa na Buravan. Bizaririmbamo kandi Butera Knowless, Mani Martin, B-Threy n’abandi.

Ibi bitaramo byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo kurwanya Ruswa n’akarengane, ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (European Union).

Muri buri gitaramo hazajya hatambutswa ubutumwa bwo kurwanya Ruswa n’akarengane: “Ruswa ishingiye ku gitsina itera akarengane, tuyirwanye”.

“Ruswa n’akarengane bibangamira ubunyangamugayo, tubirwanye. Telefoni yanjye, intwaro yanjye mu kurwanya Ruswa n’akarengane ntanga amakuru”.

Hazajya kandi hatambutswa imirongo wakifashisha mu gutanga amakuru kuri Ruswa, aho ushobora guhamagara ku buntu 199, ushobora no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.

Guhera tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku itariki 11 Kamena 2021, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga ku kwimakaza imyitwarire myiza n’indangagaciro mu guhashya akarengane na ruswa.

Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi na Musanze, ndetse no mu Ntara y’Uburasirazuba muri Ngoma na Rwamagana.

Ubu bukangurambaga bwatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (European Union) buzarushaho gufasha Leta y’u Rwanda kuzatsinda urugamba rwo kurwanya ruswa n’Akarengane.

Nina yararitse abantu kuzareba igitaramo azakora atari kumwe na Charly Nina agiye kuba umuhanzi wa Gatatu uririmbye mu bitaramo byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi

Nina aragaragaza ko yiteguye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga nyuma y’isenyuka ry’itsinda Charly&Nina








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND