RFL
Kigali

Chantal izina ry’umukobwa ukorana ingufu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/07/2021 10:28
1


Menya inkomoko y'izina Chantal n’icyo risobanura.



Chantal ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw'igifaransa risobanura ''Indirimbo” cyangwa “kuririmba''.

Bamwe bamwita Chantall, Chantel, Chantelle, Chantale, ubundi bakamubyinirira Chan.

Bimwe mu biranga ba Chantal

Ni umuntu uhorana ingufu, imigambi ye uko byagenda kose igerwaho kuko adapfa gucika intege.

Akunda impinduka, ashobora gutera ubwoba uwo ariwe wese igihe azamuye ijwi rye n’uburakari bwinshi.

Ni umuntu utaruhuka, uhinduka vuba kandi ushobora kuba yaba intagondwa.

Ni umuntu uba wubashywe mu muryango ndetse n’inshuti ze, iyo hagize igikoma baba bumva ko ariwe wabasha kugikemura.

Chantal ntabwo apfa kwibagirwa n’ikindi gihe arakubwira ngo ‘nari narakubwiye ariko’.

Uretse kuba adahisha amarangamutima ye, ntabwo akunda guteta, n’iyo hagize umukunda abifata nk’aho ntacyo bivuze.

Chantal ntabwo azi guhisha, ikimurimo urakimenya gusa akunda kwigenga no kubiharanira.

Akunda ingendo no gutemberera ahantu hashya, ikindi wamenya kuri we ni uko ari indahemuka iyo akubwiye ikintu aragikora.

Src:www.wikipedia.com,www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chantal 2 years ago
    Muvuze ukuri byose niko bimeze rwose ntakwibeshya





Inyarwanda BACKGROUND