RFL
Kigali

Ibi ni undi muhigo utangaje- Amb. Nduhungirehe avuga ku ndirimbo 'My Vow' ya Meddy yujuje Miliyoni 2

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/07/2021 22:46
0


Nyuma y’uko indirimbo 'My Vow' yujuje Miliyoni ebyiri mu minsi itanu imaze isohotse, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yatewe ishema na Meddy ndetse amwizeza ko iyi ndirimbo izasusurutsa ubukwe nyuma ya Guma Mu rugo.



'My Vow' ni imwe mu ndirimbo yavuzweho ndetse inatangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’uburyo yakiriwe n’abatari bake barayikunda karahava bitewe n’ubwiza n’ijwi rigaragara muri iyi ndirimbo Meddy yahimbiye umugore we Mimi.

Iyi ndirimbo kuri ubu yujuje miliyoni ebyiri z’abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu minsi itanu imaze isohotse agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku ku munsi abikesha indirimbo 'My Vow' n'izindi yakoze mu bihe bishize.

Amb.Olvier Nduhungirehe yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo My Vow ya Meddy

Iyi ndirimbo ikimara kuzuza miliyoni ebyiri, Ambasaderi Olvier Nduhungirehe yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha maze ashimira byimazeyo Meddy ndetse amwereka ko atewe ishema nawe bitewe n'ukuntu ari kubibona yongeraho ko ari indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya 'Guma mu rugo'.

Yagize ati "Ibi ni undi muhigo utangaje wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n’abantu Miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izaba indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya guma mu rugo. Ntabwo ari isezerano ryanjye, ni uko mbikeka. Komeza utere imbere Meddy".

Mbere y'uko Ambasaderi ajya ku rubuga rwa Twitter ngo ashimire uyu muhanzi, Meddy yari yanditse ashimira abakunzi be ko yujuje miliyoni 2 y'abarebye indirimbo ye mu minsi itanu ndetse yongeraho n’amagambo ahamagarira abantu bose gushaka Imana mbere y'ibindi byose, ati "Shaka ubwami bw’Imana no kwera kwe, ibindi byose uzabigeraho.’’

              KANDA HANO UREBE 'MY VOW' YA MEDDY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND