RFL
Kigali

Amerika: Mwiza Solange ukunda cyane James & Daniella yashyize hanze indirimbo ye ya mbere 'Ndabihamya'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2021 21:48
0


Mwiza Solange, umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yamaze kwinjira mu muziki, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ndabihamya' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mwiza Solange yavuze ko atuye muri Texas - San Antonio muri Amerika, akaba asengera mu rusengero rwitwa IPCE church. Yakomereje ku ndoto yinjiranye mu muziki, ati "Ninjiye mu muziki mfite indoto zo kwamamaza ubutumwa bw'Imana ahantu hose no kubona indirimbo zanjye hari uwo zahinduriye cyangwa se kubona zinezeza imitima ya benshi". Yavuze ko indirimbo ye ya mbere yayise 'Ndabihamya' ikaba irimo ubutumwa bwinshi. 

Mwiza ati "Nashakaga kuvuga ko ibyanjye byose nabihariye Yesu kuko Yesu niwe uzi ibanjye byose cyangwa ibyacu. Nshaka kubwira abantu nibaze dusange Yesu kuko niwe Data wa twese kandi agira neza atwitaho buri munsi ajyana natwe ahantu hose n'ibindi byinshi". Yavuze ku bahanzi akunda cyane, ati: "Nkunda cyane James and Daniella na Aline Gahongayire. Impamvu mbakunda, indirimbo zabo ziranshimisha kabisa kandi zinyubaka umutima. They are my role models in Rwanda (nibo mfatiraho urugero mu Rwanda)".


Mwiza Solange yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Uyu muhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mwiza Solange, yavukiye mu Rwanda, nyuza we n'umuryango we baza kwimukira muri Amerika ari naho batuye uyu munsi. Avuka mu muryango w'abana 10, we ni uwa 9. Yavuze ko mu muryango nta we yavuko ko akomoraho umuziki, gusa ngo Nyirakuru yakundaga cyane kuririmba. Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye ya mbere, hari byinshi byiza biri imbere kandi akaba yizeye ko bizashimisha abakunda umuziki wa Gospel".


Mwiza Solange avuga ko akunda cyane James & Daniella

REBA HANO INDIRIMBO 'NDABIHAMYA' YA MWIZA SOLANGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND