RFL
Kigali

Karosi araje! Bushali wahishuye ko yabaye Pasteri agiye gusohora EP yitwa ‘Kivuruga’ yatunganyirijwe mu Budage

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/07/2021 22:08
0


Umuraperi Hagenimana Jean Paul (Bushali) wahishuye ko yabaye Pasteri agiye gusohora EP(Extended Play) yise Kivuruga yatunganyirijwe i Burayi mu gihugu cy'u Budage izaba ivuga ku buzima bwe n’uburyo bamuhaga inkwenene mu gihe yabaga ari guca mu bibazo.



Mu kiganiro kirambuye Bushali yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP (Extended Play) irimo ubutumwa bukomeye yageneye abantu bose by’umwihariko abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse ko ubu yabaye Pasiteri akaba ari guha abantu ubutumwa.

Bushali yavuze ko ubwo yabaga ari guca mu bibazo hari abatarifuzaga ko yabivamo ahubwo bumvaga yavuyemo, bakumva yongeye yasubiye muri Gereza aho kugira ngo bamusabire bamusengere ahubwo bakamuha inkwenene.

Umuraperi Bushali yavuze ko iyi Ep ari igikurankota kibanziriza imizingo itatu afite ariko akomeza gukomoza ku buzima bwe aho we yabugereranyije n’ubuzima bwo muri Bibiliya buboneka mu Itangiriro 37:19. Yagize ati "Kivuruga mu magambo macye ni ikintu kitari hamwe gihora kirukanka ejo ukakibona ahandi".

"Igitekerezo ahantu cyavuye ni ubuzima bwanjye nahoze kera mbwira abanyarwanda ubundi nkunda kuririmba ku buzima bwanjye gusa nyine rimwe na rimwe bijya biba ugasanga hari abantu duhuje ubuzima bakabwisangamo".


Bushali yavuze ko yabaye Pasiteri

InyaRwanda: Ni gute wanditse Kivuruga: 

Bushari: "Urabona mu kwandika kivuruga hari ubuzima bwanjye mbere nari ndimo bwari bumeze nk’aho butandukanye bumeze nk’aho butari hamwe ni ho igitekerezo cya Kivuruga cyaturutse.

Muri bya bihe Bushali nguwo yafashwe, yongeye yafashwe hahiye, ejo nkagaruka ibyo ntakekaga bikaba ibintu nagereranyaga na wa murongo wo muri Bibiliya ugira uti "Nguwo Karosi araje" ariko kubera nyagasani we wenyine uba ufite urufunguzo rugomba kudukorera ibyo twe tuzifuza aranatubwira ngo gushaka niko gushobora."

Yakomeje ahamya ko yabaye Pasiteri, ati "Ubu nabaye Pasiteri nsigaye mbwiriza abantu batandukanye ni nayo mpamvu ubu nabazaniye Ep y’indirimbo esheshatu yitwa Kivuruga zizaba zirimo ubutumwa butandukanye kandi bwigisha abantu nakoreye mu Budage".

Ati: "Ubu nsigaye nitwa Pastor Bishop Contre la meitro Bushido ariko ubutumwa bwose buzagaragarira ndetse bunumvikane mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Ep cyane ko hari ubuzima naciyemo nshaka gusangiza abantu. Ubu tuvugana mfite Album eshatu zarangiye noneho ubu haje n’igikurankota cyije kuzishyigikira kitwa Kivuruga".

InyaRwanda: Iyi EP wayikoreye he? 

Bushali: "Nagiriye amahirwe nyagasani angirira ubuntu ampa amahirwe yo kuba nazitunganyirizwa mu Budage ariko zikozwe n’umunye-Ghana witwa Ghanaian_Stallion, ni umusore ufite umubyeyi umwe w’umunye-Ghana n’undi mubyeyi umwe w’umudage.

Yunzemo ati "Rero byari ibintu bikomeye cyane kuko yaramfashije cyane dore ko nari ndi no kuva mu bintu bikomeye mfungwa cyane araza aramfasha. Hariho abo twafatanyije babiri hariho uwo bita Nelwest guturuka muri antikdust dukunze kumwita Zimabrue kuko ytwese tuva mu muryango w’abazima, hariho kandi umukobwa wo muri Ghana ukorera umuziki we mu Budage.’’

EP yitwa Kivuruga agiye gushyira hanze, Bushali yavuze ko yitezweho kwerekana icyo afite ndetse n'icyo yahereyeho ajya gushinga Kinyatrap kandi ubu ikaba yarabyaye amashami menshi ndetse ko ari umuzingo bafashe umwanya n’igihe wo kuyitegura.’

Bushali ni umwe mu bahanzi b’abahanga bakunze gukora indirimbo zikora ku mutima w’abantu batandukanye bitewe n’ubuzima bwa buri munsi bacamo n’ubwo baciyemo bikamuha imbaraga yo gukoeza kubwira ubuzima abantu be cyane ko baba babusangiye. Ni umuhanzi wamamaye cyane mu mpera za 2019 ndetse aza no guhirwa yitabiria ibitaramo byinshi kandi bikomeye muri iki gihe.

KinyaTrap ni injyana ya Trap ariko iri mu Kinyarwanda nkuko Bushali akunda kubivuga. Ubusanzwe iyi njyana mbere y'umwaka wa 2019 benshi ntabwo bari bayizi, gusa nyuma haje kumvikana imirindi y'abasore babarizwaga mu nzu itunganya umuziki ndetse ikanareberera inyungu za bahanzi ’GreenFerry’ yabarizwagamo Bushali n'abandi banyuranye.


Bushali yavuze ko yaciye mu bibazo byatumye abantu bamwe bamwamaganira kure

Iyi njyana yaje imeze nk'ije gukorera mu ngata injyana ya Hiphop benshi bari bamaze iminsi bakunda, gusa iyi njyana ikimara kwaduka yabaye nk’icubije Hip Hop. Iyi njyana yakomeje gukundwa n’urubyiruko ku buryo abandi bahanzi amaso bayerekeje kuri iyi njyana cyane ko ariyo yariri gucuruza kugeza na nubu.

Benshi batangiye kwiyita abami b'iyi njyana kugeza n'aho intambara z'abahanzi zagiye zivugwa cyane, hagenda haduka abahanzi bashya bagiye bakundwa bitewe n'iyi njyana. Iyi njyana ikomeje gukundwa mu buryo budasanzwe abenshi bakunda kuvuga ko yigaranzuye Hiphop.

REBA HANO INDIRIMBO 'UMWALI' YA BUSHALI FT ARIEL WAYZ









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND