Nyumagariro
w'inyuma mu ikipe ya Sofapaka Mitima Isaac yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa
kabiri aho aje mu kiriyo cy'umuntu witabye Imana mu muryango we.

Mitima yagize ibihe byiza akinira Police Fc
Mitima yari amaze igihe kigera ku mezi 10 atagera mu Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya FC Sofapaka yo muri kenya avuye muri Police FC yari yaratijwe na APR FC.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ubwo
yari ari mu kato Isaac twamubajije niba azasubira muri Kenya adusubiza muri aya
magambo yagize ati "Yego ibi bibazo by'umuryango nibirangira nzasubira
muri Kenya kuko shampiyona irakomeje ubu dusigaje iminsi igera kuri 6 ngo
shampiyona irangira urumva ko ari iminsi myinshi cyane. Wenda nzasiba imikino
igera kuri 2 ariko indi isigaye ndashaka kuyikina nkasoza Shampiyona."

Mitima muri FC Sofapaka
Ku bijyanye
no kuba yagaruka gukina hano mu Rwanda, Mitima nabyo yagize icyo abivugaho
yahize ati "Ndacyafite amasezerano y'umwaka na Sofapaka, kandi tuba
tugomba kubahiriza amasezerano. Kuba nagaruka gukina hano mu Rwanda birashoboka
kandi n'uyu mwaka byakunda ariko ubu ngomba kubanza nkasoza Shampiyona ya Kenya
ibindi bikaza nyuma".

Mitima yerekeza muri Kenya
Mu
mikino 26 shampiyona ya Kenya imaze gukinwa Sofapaka iri ku mwanya wa 12 n'amanota 30, Mitima akaba yarakunze
gukoreshwa mu bwugarizi ndetse n'imbere ho gato aho bita kuri 6.
