RFL
Kigali

Uri nde wo kwemeza indirimbo ya Meddy! Ibyakurikiye ikinwa rya 'My Vow' kuri Wasafi TV

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/07/2021 14:54
2


Nyuma y’uko Televiziyo ya Wasafi y’umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya ikinnye indirimbo ‘My Vow’ ivuga ko yemewe abantu benshi bayihaye urw’amenyo.



Indirimbo ya Meddy “My Vow” iri kumvwa cyane mu bihugu bitandukanye yavugishije abatari bake kugeza n’aho nyuma yo gukinwa kuri Televiziyo ikunzwe cyane ya Wasafi Tv abantu benshi batatunguwe, ahubwo batunguwe n’uko banditse ko bayemeje nyamara ari indirimbo yakoze amateka.

Televiziyo ya Wasafi nyuma yo gukina iyi ndirimbo banyarukiye ku rubuga rwa instagram bashyiraho iyi ndirimbo bandika ko bayemeye (Approved)  bagira bati ‘yemejwe’.

Ni ubutumwa bwashyizweho buherekejwe n’iyi ndirimbo iriho ikirango cya Wasafi Tv cyerekana ko bayikinnye ndetse banayemeye ko ari indirimbo nziza nyamara imaze iminsi iri gukundwa ndetse inayoboye urutonde rwo mu karere k’Iburasirazuba.

Muri ubwo butumwa bwagiraga buti: “(…)Yemewe ubu kuri Wasafitv. Indirimbo nshya ya @meddyonly -#Myvow Approved= yemejwe.’’

Nyuma y’ubwo butumwa benshi berekanye amarangamutima yabo kuri iyi ndirimbo ahubwo bavuga ko batinze kuyikina, abandi bavuga ko uyu muhanzi ari Chris Brown wo muri Afurika, abandi bamwita umwami batangira kuvuga ko nta n’aho ahuriye na Diamond.

Iyi ndirimbo igishyirwaho hari uwitwa EmillytatuKariza wo muri Tanzaniya wakoresheje ururimi rw’igiswayili agira ati: “(Mulikuwa mnasubiri iwe hit ndio mpost)”, tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati: “Mwari mutegereje ko iba hit ngo mubone kuyipostinga’’.

Ni amashusho afite ibitekerezo bitandukanye basubiza iyi televiziyo ariko hari uwitwa rgistyga wahise akoresha ubutumwa bw’icyongereza agira ati: “Muri bande bo kwemeza indirimbo ya Meddy? oya ntimube abapfapfa”.

My Vow ni imwe mu ndirimbo ikunzwe mu bihugu bitandukanye ndetse uburyo iyi ndirimbo yarebwe bwerekana intambwe nziza umuziki wo mu Rwanda umaze gutera mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n’uburyo zikinwamo mu bindi bihugu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusenge Fulgence3 years ago
    Ibyo aribyo byose nutayemera arigiza nkana!¥
  • Ngendahimana Emmanuel3 years ago
    Imana ikomeze kwagura Meddy n,Ishema ry,abanyarwanda ni amahirwe akomeye ku muzicyi Nyarwanda.dushyigikirane nibyo byiza byadufasha, ibitaribyo ntahazima byatugeza. murakoze cyane Inyarwanda.com mukomereze aho kuduha amakuru meza,ntimugatsikire.





Inyarwanda BACKGROUND