RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Dj Aisha, umunyarwandakazi wasinye muri 'Black Market Records' iri muri kompanyi zikomeye ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/07/2021 13:24
0


Iyo uri Kampala ukavuga izina Dj Alisha, benshi bahita bumva umuvanzi w'umuziki ufatwa nk'umuhanga muri byo, uyu munyarwandakazi wibera Uganda, ari no mu bakobwa bashyirwa mu banyaburanga burangaza benshi i Kampala.



Mu myidagaduro ya Uganda, Dj Alisha azwi cyane ku ma Radiyo atandukanye aho agenda avanga umuziki, mu nkuru ya Galaxyfm bavuga ko umuntu wo muri Uganda aramutse avuze abakobwa beza kandi b'uburanga ntashyiremo  DJ Alisha biba bifatwa nk'ibintu bibogamye kuko arivugira.


Umunyarwandakazi Dj Alisha wibera mu mujyi wa Kampala, ibikorwa bye bimaze gufata urundi rwego nk'icyamamare. 

Dj Alisha akomoka mu Rwanda ariko ubu abarizwa muri Uganda. Ni imbaraga ziyongera ku myidagaduro ya Uganda. Azwi cyane mu buhanga bwe bwo kuvanga amajwi y'umuziki mu bitaramo n'ibirori abenshi bakanyurwa.


Galaxy ivuga ko umwaka ushize, Dj Alisha yasinye amasezerano na Kompanyi ikomeye ku isi ariko agashami ka Uganda 'Black Market Records'. Iyi Kompanti ifite izina rikomeye ku isi  ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika nka Kenya, Uganda , Nigeria n'ahandi ariko ikagira icyicaro muri Califonia muri America.



Dj Alisha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND