RFL
Kigali

Wari uzi ko hari ibyo kurya byagufasha kongera ibyishimo? Dore 6 muri byo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/07/2021 11:41
1


Hari igihe ujya wumva utishimye, ubabaye cyangwa se wigunze muri rusange. Ibi ahanini biterwa n’urugero ruri hasi rw’umusemburo ukorerwa mu bwonko wa dopamine, ukaba ushinzwe kongera ibyishimo. Niba wumva urushye kandi utishimye, umubiri wawe ushobora kuba ukeneye kongerwamo dopamine. Gufata ibyo kurya byongera dopamine byakugarurira ibyishimo.



Ibyo kurya byongera dopamine; umusemburo w’ibyishimo:

1.Pome

Quercetin, kimwe mu binyabutabire byibanze biboneka muri pome, gifitiye akamaro kanini ubwonko bwacu. Usibye kongera imikorere y’umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo kugera ku kintu runaka n’ibyishimo, quercetin inafasha mu mikorere myiza y’ibice by’ubwonko bifasha gutekereza.

Muri pome habonekamo ibindi binyabutabire bya polyphenols birinda uturemangingo dukora dopamine kwangirika. Mu gihe wumva utishimye cg se utamerewe neza, kurya pome imwe (n’igishishwa cyayo) bizagufasha kugira akanyamuneza.

2.Shokola zirabura

Shokola zirabura benshi basanzwe bazi ko zigabanya stress, zikongera akanyamuneza. Niba wumva utishimye, guhekenya shokola zirabura bizagufasha kugira akanyamuneza. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bya phenylalanine, nabyo ni aside amino zigira uruhare runini mu ikorwa ryúmusemburo wa dopamine.

Ubutaha niwumva utishimye cyangwa se wigunze cyane, uzarye shokola yirabura izagufasha. Ugomba kureba shokola irimo cocoa nyinshi (byibuze hejuru ya 85%) kuko niyo ibonekamo phenylalanine nyinshi.

3.Inkeri

Inkeri zibonekamo vitamin C ihagije, ikaba ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko. Iyi vitamin ifasha mu gusohora no kurwanya uburozi bishobora kujya mu bwonko, bukabuza dopamine gukora neza.

Kuba inkeri zibonekamo kandi ibinyabutabire bya phenol, bifasha mu kurinda imyakura n’uturemangingo dukora dopamine. Ni byiza kuzirya kenshi, kuko bizatuma urushaho kongera ibyiyumviro n’akanyamuneza mu mubiri.

4.Imineke

Umuneke ni isoko ikomeye ya tyrosine, iyi ikaba aside amino ifasha mu kugena no gukangura urugero rw’umusemburo wa dopamine.

Ibi bikagufasha mu kwishima no kongera ubwenge, kuko bigufasha kwibuka cyane, kwita ku bintu no gukurikira cyane. Imineke ni myiza cyane kuko ikungahaye kuri byinshi bifasha ubwonko. Ugomba kurya uhiye neza, kandi uryohera, niyo ibonekamo tyrosine ku rugero ruri hejuru.

5.Beterave

Beterave ( beetroot mu cyongereza) zibonekamo betaine, ni ubwoko bwa aside amino zifasha mu ikorwa rya dopamine, zifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya kwiheba cyane (antidepressant). Mu rwego rwo kongera akanyamuneza buri munsi, ni ngombwa kunywa umutobe wa beterave wikoreye buri munsi.

6.Watermelon

Watermelon ni isoko nziza ya acide amine yitwa tyrosine. Tyrosine iyo igeze mu mubiri ihindurwamo dopamine, bityo urugero rwayo rukiyongera mu mubiri, maze bikongera ibyishimo n’akanyamuneza mu mubiri.

Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin B6 ikoreshwa n’umubiri mu ikorwa rya dopamine. Mu rwego rwo guhorana urugero rwa dopamine ruri hejuru, ushobora kunywa akarahuri k’umutobe wa watermelon ku munsi.

Ushobora kongera urugero rw’imisemburo ya dopamine, ubinyujije mu kurya bimwe muri ibi biryo, bikaba byakongerera umunezero n’akanyamuneza, bikakurinda kwiheba, kwigunga no kumva ubabaye cyane. Uretse ibi 6 hari n’ibindi byagufasha nk’amata, amafi ndetse n’amagi.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri kwange2 years ago
    N'importe qoui! ibyo kurya bitera ibyishimo se ni ibihe, keretse niba birimo weed aho ho byaba ari amahoro





Inyarwanda BACKGROUND