RFL
Kigali

Fresh Kid arashima Imana ku mpano yagabiwe no kuba amaze imyaka 10 ku isi yizeza abantu umuziki uri ku rundi rwego

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/07/2021 11:17
0


Umwana ukiri muto muri muzika , Fresh Kid, ashimira Imana kuba yarabaye icyamamare mu muziki akiri muto, akishimira imyaka 10 amaze ku isi nk'ishimwe rikomeye yahaye Imana, anizeza abantu ko agiye gukora muzika nta nkomyi.



Patrick Ssenyonjo  wamenyekanye  nka Fresh Kid muri muzika, yamamaye  cyane mu ndirimbo “Bambi” yamenyekanye cyane muri 2019, ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 Tariki  26 Nyakanga, yavuze amagambo akomeye kuri we, aho icyambere ari gushima Imana yamutije kuramba imyaka  afite akabyita urugendo rurerure kuri we.


Uyu mwana Fresh Kid wavukiye mu cyaro cya Masaka akaza kwisanga mu mujyi wa  Kampala ajyanweyo  n'umwe mu bantu wari wifuje kumufasha mu bya muzika ababyeyi be bakamumuha, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ati :"Nujuje Imyaka 10 y'amavuko , Warakoze Mana kubw'uru rugendo rushimishije rw'ubuzima, Imigisha myinshi no gukora muzika cyane " 


Fresh Kid yizeza abakunzi be muzika iri ku rwego rushimishije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND