RFL
Kigali

Micho watoje Amavubi yasubiye gutoza Uganda ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/07/2021 8:36
0


Milutin Sredojevic Micho watojeho ikipe y'igihugu Amavubi, yongeye guhabwa ikipe y'igihugu ya Uganda nyuma y'imyaka 4 ayivuyemo.



Mu minsi ishize nibwo Micho yirukanwe n'ikipe ya Zambia kubera umumaro mucye, ariko ibyo FUFA iyobora umupira w'amaguru muri Uganda ntiyabyitayeho, ikaba yongeye kugirira ikizere uno mutoza imuha akazi.

Micho yatoje u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2013 ahava yerekeza muri Uganda aho yatoje ikipe y'igihugu yabo kuva icyo gihe kugeza mu 2017 nabwo yirukanwe. Kuva mu 2017 yerekeje muri Orlando Pirates yo muri Afurika y'Epfo ahava mu 2019 ajya gutoza Zamlek yo mu Misiri atatinzemo ahita yigira muri Zambia.


Ubwo yavaga muri iyi kipe ya Uganda 2017 yatangarije ikinyamakuru Kawowo cyo muri Uganda ko Ubugande aricyo gihugu Cyo muri Afurika yakoreyemo yishimye, Kandi yizeye ko urukundo rwe ruzahaguma. yakomeje avuga ko yubaha Uganda Kandi yumva Uganda ari kimwe mu bice bimugize, none nyuma y'imyaka ine gusa abivuze Micho yongeye guhabwa akazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND