P Diddy muri uyu mwaka akomeje kwakira ibyamamare byinshi by’inshuti
magara, ibi bikaba bije nyuma y’aho icyorezo cya COVID19 kibaye nk’igicisha macye
muri Amerika, n’ubwo hari amakuru akomeza kuvuga k’ubwandu bushya, ntibituma uburenganzira
bwatanzwe butabyazwa umusaruro.Inyubako ya P Diddy yari yakijwe amatara atukura aha akaba ari mu bice bya Pisine
Mu nyubako ya Diddy mu gace ka Miami hari abantu benshi
bitabiriye ibirori bya Diddy byari bikomeye nk’uko bigaragazwa n’amashusho
akomeje gucicikana yerekana amatara y’umutuku, inzoga zihenze, umuziki w’urusaku
rwinshi, aba Dj bakomeye bavangavangira umuziki abitabiriye mu buryo
bw’akaraboneka.
Ibi bikaba byagiye hanze binyuze ku nkuta nkoranyambaga za
P-Diddy yerekana ibihe byiza yagize ari kumwe n’abarimo Coway The Machine na
Yung Miami. Ibi bikorwa by’ibirori byuje kwizihirwa bikaba bisa nk’aho
byongeye kugaruka mu buzima bwa Diddy kuko nk’uko bitangazwa hateganijwe mu minsi
iri imbere ibindi nkabyo mu gihe kandi arimo yitegura gushyira hanze Album
nshya yitwa Off The Grid Vol 1.Ahantu hakaga nk’umuriro mu gihe ibirori byajyaga mbere
Abari bitabiriye ibi birori babyinnye karaha