RFL
Kigali

Yateganyaga kuva burundu mu muziki, kuba umubyeyi yabonaga bihagije-Ed Sheeran

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/07/2021 21:11
0


Umwongereza w’icyamamare, Ed-Sheeran yatangaje ko yateganya kureka umuziki nyuma y'uko abaye umubyeyi kuko yumvaga bihagije.



Ku myaka ye 30, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo wamamaye mu ndirimbo zinyuranye by’umwihariko ‘Perfect’ akaba akomeje umuziki ndetse indirimbo ye ‘Bad Habits’ iri mu zikunzwe, yatangaje ko ashobora kureka umuziki nyuma y'uko bibarutse n’umugore we Cherry imfura yabo y’umukobwa Lyra Antarctica muri Kanama 2020.

Ibi yabitangarije SiriusXM, Sheeran yagize ati: "Mu myaka yanjye, Nabaye nuje nshaka icyo nkwiye gukora ngo mbashe no kwisobanukirwa mu gihe ntari gukora umuziki by’igihe gito. Rero umuziki ninjye we wese.  Kuri ubu mfite umukobwa wanjye birahagije, umugore wanjye nawe afite umukobwa wacu ndi umubyeyi nyine. Naribwiye nibyo birahagije uyu niwe njye ngiye guhagarika umuziki burundu.”

Ed akomeza avuga ko nyuma y’ikiruhuko cy’umuziki yafashe akamarana n’umukobwa we icyo gihe cyose yaje gusanga umukobwa we acyeneye kumenya ko ababyeyi be ari abakozi kandi bitanajenjetse.

Mu magambo ye ati:”Ndatecyereza ko ari iby’ingenzi ko umukobwa wanjye azakura azi ko ababyeyi be bafite ihame ryo gukora kandi bakunda guhanga bakananyurwa n'ibyo bakora atari nko kureba umubyeyi ukabona asa ntutagira icyo akora.”

SiriusXM yaganiye na Ed ibarizwa muri Amerika, ni radiyo ikomeye ikoresha uburyo busanzwe n’ubwamurandasi mu gutangaza amakuru yayo. Yashinzwe na Martine, Robert na David mu mwaka wa 2008 ifite icyicaro mu gace ka Manhattan muri Leta ya Newyork.

KANDA HANO WUMVE PERFECT IMWE MU NDIRIMBO ZIKOMEYE ZAED SHEERAN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND