RFL
Kigali

El-Shaddai choir yamamaye muri 'Cikamo' yakoze indirimbo isaba Abanyafrika kunga ubumwe bakareka ibibatanya-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2021 17:38
0


Korali El-shaddai ikorera umurimo w'Imana mu Itorero Isoko Ibohora rikorera mu murenge wa Gisozi mu mujyi wa Kigali, ikaba yaramamaye mu ndirimbo 'Cikamo', yakoze mu nganzo isaba Abanyafrika kunga ubumwe bakareka ibibatanya, bakagarura amahoro muri Afrika.



Ni indirimbo bise 'Garura amahoro' ifite iminota 7 n'amasegonda 6. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Nicolas, amashusho yayo akorwa na Byishimo. Baterura bagira bati "Mu mpinga y'imisozi miremire, mu bice bya bugufi n'ibya kure, ikirere cy'amahoro kirijimye hacuze imiborogo". Baririmbamo kandi ko amariba y'urukundo muri Afrika yakamye, hacura inzangano. Bati "Duhindukire no mu bibaya, ya masoko yarakamye, amariba y'urukundo yarasibamye, hacuze inzangano. Hindura Afrika yacu Mana, garura amahoro, garura ubuzima". 

Moise Sembabazi umuyobozi muri El Shaddai yabwiye InyaRwanda.com uko batekereje gukora iyi ndirimbo isaba abanyafrika kunga ubumwe, ati "Impamvu yaduteye gukora indirimbo y'amahoro ni uko nk'abakristo natwe tugomba gutanga ubutumwa busaba Africa n'abayituye kunga ubumwe tukagira amahoro ibidutanya tukabireka ahubwo tukarebera hamwe uko twabana mu mahoro ndetse tukayageza ku bandi bose ku isi kuko Africa kuva kera ari umugabane warangwagaho amahoro". 


El Shaddai choir yakoze indirimbo isabira Afrika n'Abayituye

Sembabazi yakomeje ati "Bityo Korali El-shaddai twakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwongera kubwira abantu kubana mu mahoro. Heb 12:14 'Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana". Yatangaje ibyo bahishiye abakunzi babo, ati "Abakunzi bacu tubabikiye byinshi byiza pe kuko hari indirimbo nziza dufite tuzabagezaho vuba mu buryo bwa Video ariko nanone Imana nidufasha icyorezo tukagitsinda tuzabategurira ibitaramo byinshi kandi byiza".

El Shaddai choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda bitewe n'umwihariko bagira mu myandikire y'indirimbo zabo ndetse n'ubudasa mu miririmbire yabo. Bakunzwe bikomeye mu ndirimbo bise 'Cikamo' baririmbamo bati "Ci ci ci cikamo, cikamo, wa nyanja we, ubwoko bw'Imana bwambuke. Mva inyuma Farawo, ubwoko bw'Imana bwambuke. Niyo yaturinze, niyo izaturinda, ihora iri maso ku mugambi wayo". Indirimbo yabo nshya 'Garura amahoro' bayishyize hanze nyuma y'ibyumweru bitatu basohoye indi bise 'Ni wowe Data' nayo iri mu zakiriwe neza cyane.

REBA HANO INDIRIMBO 'GARURA AMAHORO' YA EL SHADDAI CHOIR


REBA HANO CIKAMO YA EL SHADDAI CHOIR 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND