RFL
Kigali

Tokyo 2020: Yaterewe ivi n’umutoza we nyuma yo kunanirwa kwegukana umudali wa zahabu - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/07/2021 16:50
0


Maria Belen Perez Maurice ukomoka muri Argentine umenyerewe mu mukino wa Facing, ukinwa bakoresha inkota, yakorewe agashya n’umutoza ubwo yamutereraga ivi nyuma yo kubura amahirwe yo gutsindira umudali wa zahabu mu mikino Olempike 2020 iri kibera i Tokyo mu Buyapani.



Lucas Guillermo Saucedo usanzwe ari umutoza wa Maria Belen, yakoze agashya mu mikino Olempike y’uyu mwaka, nyuma y'uko umukinnyi atoza abuze amahirwe yo kwegukana umudali wa mbere muri iyi mikino, mu kumuhoza amarira ahita amuterera ivi amusaba ko yamubera umugore, nawe arabyemera avuga ‘Yego’ akamwemwe kagaruka mu maso he.

Lucas na Maria bamaze imyaka 17 bakundana, n’ubwo yari umutoza we mu mukino wa Facing. Ubwo Maria Belen w’imyaka 36, yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino yari amaze gutsindwa n’Umunya-Hongria Anna Marton kuri 15-12, umutoza we, Lucas Guillermo, yahise ahagera, amwereka urupapuro rwandikishijeho ikaramu n’intoki mu rurimi rwa Espagne, agira ati “Wakwemera kumbera umugore?”

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Maria Belen ahindukira, akareba ubwo butumwa, agasakuza mbere yo kwemera ubusabe bwa Lucas wari wapfukamye ubwo yabimusabaga. Bombi bahise bahoberana ndetse bagasomana.

Nyuma y’iki gikorwa, Maria yagize ati”Abanyamakuru bambwiye ngo mpindukire, kandi yari afite ibaruwa. Nahise nibagirwa buri kimwe. Nikanze nti ‘Mana yanjye”.

“Turishimye. Turi inshuti zibanye neza. Birumvikana, hari igihe dushwana, ariko turishimirana. Turakundana cyane kandi turashaka kumara ubuzima bwacu hamwe”.

Lucas wasabye umukunzi we bamaranye imyaka 17 bakundana kuzamubera umugore, yagize ati “Ndamukunda, ubwo yatsindwaga, yababaye cyane, numvaga ko kumusaba ko twabana byahindura imitekerereze ye. Nahise nandika ku rupapuro ako kanya. Iyo atsinda, oya, nari kuzategereza ikindi gihe”.

Iyi ni inshuro ya gatatu Maria yitabira imikino Olempike, nyuma yo kwitabira iyabereye Londres mu 2012 na Rio mu 2016. Mu 2014 yegukanye umudali wa zahabu muri irushanwa ryari ryahuje imigabane yombi ya Amerika.

Maria yatsinzwe na Anna ukomoka muri Hongria

Ubwo Maria yari mu kiganiro n'itangazamakuri yatunguwe n'umukunzi we Lucas

Ubwo Maria yahindukiraga areba ibyanditse ku rupapuro rwanditswe n'umukunzi we agahita asakuza

Lucas na Maria bamaranye imyaka 17 bakundana

Yari inshuro ya gatatu Maria yitabiriye imikino Olempike

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND