‘Please Me’ ni indirimbo nshya ya Juno Kizigenza imaze amasaha macye isohotse nyuma y’uko yari amaze iminsi ararikiye abantu batandukanye indirimbo ye izasohoka ku itariki 30 Nyakanga 2021 bigatigisa imbuga nkoranyambaga bitewe n'ifoto yakoreshejwe iteguza iyi ndirimbo.
KANDA HANO WUMVE PLEASE ME INDIRIMBO YA JUNO KIZIGENZA
Indirimbo Please Me yavugishije abantu batandukanye bitewe n’integuza y’ifoto uyu muhanzi yabanje gushyira hanze ateguza abantu iyi ndirimbo ye ariko uburyo abantu bayakiriye bwari butandukanye bitewe n’uko yari ahetse umukobwa kuri moto wari wambaye utwenda tw’imbere gusa.
Uyu mukobwa agaragara muri iyi ndirimbo ndetse mu buryo bw’imibyinire budasanzwe bwatunguye abantu batandukanye ariko abamaze kuyireba bari kuyirahira bitewe n’uko indirimbo ubwayo yamaze kubanyura bakandika babyerekana mu bitekerezo.
Iyi ndirimbo Please Me imara iminota ibiri n’amasegonda 58 ndetse ni imwe mu ndirimbo wumva ariko kurangira kwayo ukaba utabishaka bitewe n’umudiho wayo watunganyijwe n’umuproducer ugezweho muri iyi minsi witwa Ayoo Rash.
Integuza y'iyi ndirimbo yabanje kuvugisha abatari bakeMu kiganiro n’uyu musore Ayoo Rash watungayije iyi ndirimbo, ikimara gusohoka yabwiye INYARWANDA ko abantu bakwiye kwitega ibikorwa bye cyane ko ubu bigomba kwivugira, anahishyura ko iyi ndirimbo akimara kuyikora, yayumvaga yumvaga akarira.
Yagize ati ’’Ikintu navuga kuri iyi ndirimbo ni uko ari nziza cyane niyo ndirimbo nakoze muri studio Juno amaze gutaha ndi kuyumva ngenyine ndarira kubera urwego iriho. Nanjye ubwanjye ni indirimbo nakunze, ni indirimbo nacuranze igihe kinini nyuma yo kuyikora, rero ikintu nasaba abanyarwanda ni uko bajya kuri youtube bakayireba bakayisangiza abandi ikagera ku isi yose.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA
TANGA IGITECYEREZO