RFL
Kigali

Tom Close yasabye abahanzi bagenzi be kwigira kuri Meddy bakareka ishyari

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/07/2021 18:56
7


Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close yasabye abahanzi nyarwanda bagenzi be kwigira kuri Meddy bakareka ishyari anabibutsa ko Meddy ari 'isomo ukwaryo mu muziki'.



Umuhanzi Meddy kuri ubu ni we wihariye impapuro z’imbere z’ibinyamakuru bitandukanye abikesha indirimbo ‘My Vow’ yatumbagiye ikagera kure ndetse igakora amateka akomeye mu muziki atarakorwa n’umuhanzi n’umwe mu Rwanda.

Nyuma yo gukora ibi abantu benshi bagiye bamushinja kugura abareba iyo ndirimbo (Views) nyamara abenshi bakabona ari ukwigiza nkana bitewe n’uko uko abayirebaga biyongeraga ni nako ibitekerezo byazamukaga.

Uyu muhanzi ukunze gushyira ibikorwa imbere kuruta amagambo kugeza ubu ntaragira icyo atangaza ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa ko yaguze viyuzi ariko mu bigaragarira amaso y’abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko abakora n’abavuga ibi ari abadashaka iterambere ry’umuziki nyarwanda.


Ifoto imwe igaragara mu mashusho ya My Vow y'umuhanzi Meddy yavugishije abantu benshi

Mu masaha macye ashyize Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close nyuma y’ibyo yari amaze iminsi abona bivugwa kuri uyu muhanzi, yasangije abakurikiranira hafi umuziki abasaba kureka amashyari no kwigira ku muhanzi Meddy kuko ubwe ari isomo mu muziki.

Muri ubwo butumwa yabwiraga abahanzi bagenzi be na cyane ko hari umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter wamusubije ko Meddy atari isomo rye mu muziki maze nawe amubwira ko atari we yabwiraga yabwiraga abahanzi kandi uyu witwa Thierry atabarimo.

Mu butumwa Tom Close yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: (…) Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.’’

Indirimbo My Vow ya Meddy mu minsi ibiri yamaze ku rukuta rwe rwa Youtube yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni, ibintu bitari byakabaho mu muziki w’u Rwanda. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze iminsi ine imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni imwe na Magana atandatu ndetse umuvuduko iriho wo kurebwa ntuhagarara umunsi ku munsi.

            REBA HANO INDIRIMBO MY VOW Y'UMUHANZI MEDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaëlle 2 years ago
    Meddy reka atwike🙏
  • Nadia kwizera 2 years ago
    Arashoboye pe bamuhintebe ye yubahwe 🙏🙏🙏
  • Reck bright2 years ago
    Mureke amashyari, niba views zigurwa MWe mwagiye kwisoko mukagura ko isoko rifunguye, umuhungu wacu turamukunda turamushyigikiye, imyaka amaze mumuziki nimyinshi , bigaraza kwihangana, kwiga, nogukoracyane ngo akazi kambere katazaba nkakandi azongera gukora. Rero mumwishyimire mumukomeze nkuko mushyigikira bandi, ubu diamond ko asohora indirimbo mugahita muyireba ikarenga izo million views muvuga ko mutari mwigera muvuga ko azigura????. Meddy turagukunda muhungu mwiza , courage tukurinyuma tuzagushyigira tukiriho
  • Ricyuse2 years ago
    Arko abanyard bagiye Bareke ishyari bakora Bareke meddy umuhungu wacu ubuse jye ko nubu nkiyireba yampaye angahe???? Kuva yasohoka nanubu ndacyayumva @meddy keep up uri inshuti yabanyarwanda turagukinda turagushyigikiye turakwemera uwiteka aguhe kuramba
  • Gaby2 years ago
    He's a superstar! Burigihe ahanga ibinogeye amatwi kdi ibifite icyo bisobanuye(meaning).Abandi bamwigiraho byinshi kuko indirimbo ze, iyi siyo yambere igize views nyinshi. Kuvuga ko agura abantu ngo barebe indirimbo ye, sinzi n'abaherwe bazwi kw'isi ko babikora. Umuntu arangwa n'ibikorwa bye, bipfa kuba ari byiza. Meddy n'akomerezaho. Tumushyigikire ahubwo akomeze aterimbere. Urugo ruhire kwa Meddy n'umugore we.
  • Ingabire Gatera Marie Christelle2 years ago
    Rwose akwiye kwigirwaho na bagenzi be murakoze
  • Eddy kayinamura2 years ago
    Cyokoza meddy komerezaho erega umenyeko ntawushimisha Bose ibyo be Dr Tom yavuze bamurebereho abamuvuga nabi babireke baravugango iyo ufite abanzi nibobatuma ukora cyane kuko barageraho bakabonako iyowizeye imana itagutererana ngo ikurekere abanzi bonyine





Inyarwanda BACKGROUND