Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close yasabye abahanzi nyarwanda bagenzi be kwigira kuri Meddy bakareka ishyari anabibutsa ko Meddy ari 'isomo ukwaryo mu muziki'.
Umuhanzi Meddy kuri ubu ni we wihariye impapuro z’imbere z’ibinyamakuru bitandukanye abikesha indirimbo ‘My Vow’ yatumbagiye ikagera kure ndetse igakora amateka akomeye mu muziki atarakorwa n’umuhanzi n’umwe mu Rwanda.
Nyuma yo gukora ibi abantu benshi bagiye bamushinja kugura abareba iyo ndirimbo (Views) nyamara abenshi bakabona ari ukwigiza nkana bitewe n’uko uko abayirebaga biyongeraga ni nako ibitekerezo byazamukaga.
Uyu muhanzi ukunze gushyira ibikorwa imbere kuruta amagambo kugeza ubu ntaragira icyo atangaza ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa ko yaguze viyuzi ariko mu bigaragarira amaso y’abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko abakora n’abavuga ibi ari abadashaka iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Mu masaha macye ashyize Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close nyuma y’ibyo yari amaze iminsi abona bivugwa kuri uyu muhanzi, yasangije abakurikiranira hafi umuziki abasaba kureka amashyari no kwigira ku muhanzi Meddy kuko ubwe ari isomo mu muziki.
Muri ubwo butumwa yabwiraga abahanzi bagenzi be na cyane ko hari umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter wamusubije ko Meddy atari isomo rye mu muziki maze nawe amubwira ko atari we yabwiraga yabwiraga abahanzi kandi uyu witwa Thierry atabarimo.
Mu butumwa Tom Close yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: (…) Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.’’
Indirimbo My Vow ya Meddy mu minsi ibiri yamaze ku rukuta rwe rwa Youtube yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni, ibintu bitari byakabaho mu muziki w’u Rwanda. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze iminsi ine imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni imwe na Magana atandatu ndetse umuvuduko iriho wo kurebwa ntuhagarara umunsi ku munsi.
REBA HANO INDIRIMBO MY VOW Y'UMUHANZI MEDDY
TANGA IGITECYEREZO