RFL
Kigali

MC Tino yatangiye gusohora filime ye yiyandikiye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2021 15:10
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kasirye Martin uzwi nka MC Tino yatangiye gusohora filime ye y’uruhererekane yise “Nirivana Series” ikubiyemo amasomo atandukanye y’urukundo n’ubuzima bw’ingo z’iki gihe.



Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, ni bwo MC Tino yasohoye igice cya mbere cy’iyi filime gifite iminota 21 n’amasegonda 14’. Yayobowe na Bizimana Cossius itunganywa na Positive Media Production ifite ‘Subtitles’ yo mu rurimi rw’Icyongereza.

Abakinnyi b’imena muri iyi filime ni bane barangajwe imbere na MC Tino ukina yitwa Rugano, Igihozo Aliah ukina yitwa Naila, Natukunda Peace akina yitwa Linda n’umunyamakuru wa Magic Fm Sebushishi Bogard ukina yitwa Ian.

Iyi filime ‘Nirivana Series’ yigisha abari mu rukundo guhanira kurusigasira, ikigisha abashakanye uko bakwiye kwitwara mu bibazo bahura nabyo na kidobya zivuka mu rukundo n’ibindi.

Mc Tino yatangiye gukina filime yiga muri Kaminuza abifashijwemo na Misago Nelly Umuyobozi w’ikigo Afrifame; uyu mushyushyarugamba ari no mu bakinnyi bagaragara muri filime ‘Za nduru’ ya Judithe Niyonizera ubarizwa muri Canada.

Gukina filime ni ibintu atahaga umwanya munini bitewe n’indi mirimo. Uyu musore ariko yagiye agira uruhare mu gutegura uko amashusho y’indirimbo z’abahanzi nka Urban Boys akorwamo n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, MC Tino yavuze ko mu mezi atatu ashize ari bwo yaganirije Producer Cossius ku gitekerezo cya filime yanditse amusaba ko yamufasha kuyitunganya aribimwemerera, atangira kwiyambaza inshuti ze zisanzwe zikina filime.

Tino avuga ko iyi filime yayanditse mu bihe bitandukanye, ariko ko byamufashe hafi amezi atatu kugira ngo ibe irangiye. Ni filime avuga ko yanditse ashakaga kugaragaza ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo.

Ati “Nashatse gukina ku bintu bibaho mu buzima busanzwe mu miryango yacu, aho ushobora gusanga umugabo afite umugore ukorera kuri ‘terrain’ ariko hari murumuna we mu rugo noneho umugabo kubera ko yirirwana na Murumuna w’umugore we ugasanga batangiye kugirana imishyikirano.”

Uyu munyamuziki yavuze ko iyi filime igamije gucyebura abubatse ingo kugira amakenga y’ikintu babona gishobora gutuma habaho gatanya n’amahoro macye mur ugo.

Ni filime avuga ko yitezeho kuzafasha abubatse ingo kumenya gukemura ibibazo byabo, kubaka icyizere hagati yabo, gukundana bizira imbereka, gufata ibyemezo bitababaza umutima w’undi.

MC Tino yavuze ko muri iki gihe asohoye filime ari no gutekereza gusohora indirimbo nshya mbere ya Guma mu Rugo. Avuga ko umuziki utakinjiza muri iki gihe ko n’abahanzi bari gukora bafite abanyamafaranga babafasha.

Uyu muhanzi yavuze ko afashijwe na Producer Papito yamaze kurangiza EP ye y’indirimbo eshanu azagenda asohora gacye gacye. Mc Tino avuga ko kuri iyi EP ye hariho indirimbo yakoranye na Sintex, indirimbo ziri mu njyana ya Zouk n’izindi.

Iyi filime izajya isohoka buri wa Mbere mu masaha y’umugoroba. MC Tino avuga ko uko iyi filime izagenda yaguka ari nako azajya akoreshamo abantu bazwi barimo abahanzi, abasanzwe bafite izina rikomeye mu gukina filime n’abandi.

MC Tino yatangiye gusohora filime y’uruhererekane yise ‘Nirivana’ avuga ko yashoyemo menshi

Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri filime ya MC Tino

MC Tino [Uri iburyo] yavuze yafashe abakinnyi bamara igihe bari mu nyubako bafata ibice byinshi by’iyi filime ku buryo nta rungu azicisha abazayikunda

KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘NIRIVANA’ YA MC TINO

 ">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND