RFL
Kigali

Liza Kamikazi agiye gutangira gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2021 14:29
0


Liza Kamikazi, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gutangira gukora ikiganiro cya Gikirisitu kuri Televiziyo y’u Rwanda.



Uyu muhanzikazi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Lokidawuni’ agiye gutangiza ikiganiro yise ‘Heart to Heart [Umutima kuwundi]’.

Iki kiganirio kiri mu mishinga Kamikazi yari ahugiyeho, harimo no gutunganya indirimbo nshya azasohora mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro ‘Heart to Heart’ hazajya hatambukamo, ubutumwa bw’umunsi, umwanya wo kuramya, ijambo ry’Imana, hatangwe ubuhamya bw’abantu Imana yagiriye neza, abantu Imana yakijije cyane cyane urubyiruko.

Ni ikiganiro kireba cyane urubyiruko kigamije kubereka ko “Imana igikora n’uyu munsi.”

Liza Kamikazi yabwiye INYARWANDA, ko iki ari ikiganiro Imana yamushyize ku mutima kigamije kwamamaza ingoma y’Imana mu nguni zose z’ubuzima.

Ati “Ni ikiganiro cya Gikirisitu kizajya kiba kivuga ijambo ry’Imana, tuzajya dutumira abantu batandukanye baduhe ubuhamya cyane cyane abantu bakiri bato b’urubyiruko, abantu bamenye Imana bakiri bato cyangwa se baje no kuyimenya bageze mu gihe cyabo cy’ubwangavu cyangwa se cy’ubusore bagahura n’Imana igahindura ubuzima bwabo mu buryo bufatika.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ibi byose bizajya bikorwa hagamijwe kwereka abantu ko Kristo ari muzima, akiriho kandi akora; ko ibyo yakoze cyera n’uyu munsi akibikora kandi ko azahora abikora.

Liza Kamikazi yavuze ko muri Gashyantare 2020 ari bwo yagize iyerekwa ry’iki kiganiro, Imana iramuhagurutsa kugira ngo abwire abantu imirimo myiza yayo.

Ati “…Imana yampaye iyerekwa ryo gukora ikiganiro cyo kwamamaza ingoma y’Imana, tubabwire tuti ‘Kristo buriya ni we umara inyota, ni we utanga ubugingo, ni we utanga amahoro abantu babuze. Amahoro abantu bari gushakisha mu biyobyabwenge, bashakira mu mafaranga, bashakira mu mibonano mpuzabitsina, mu bintu byinshi.”

Uyu muhanzikazi yahamije ko Kristo ahora atanga amahoro, bityo ko ari aha buri wese gufungura umutima we akagendererwa.

Liza Kamikazi yavuze ko bamaze gutegura ubuhamya bw’abantu benshi, barimo abari barabaswe n’ibiyobyabwenge, ababaswe n’ubusambanyi n’ibindi.

Anavuga ko bazajya bagaragaza n’abantu batanga ubuhamya bw’ukuntu Imana yabagiriye neza.

Muri iki kiganiro, Liza Kamikazi azajya afatanya na Pamellla Mudakikwa wari mu Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021, usanzwe ashinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Hari kandi n’umuvugabutumwa Bruce Mugabo. Uyu muhanzikazi yavuze ko bazajya banifashisha imbuga nkoranyambaga zabo batange ubutumwa bw’umunsi.

Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda buri Cyumweru guhera saa sita n’igice kugera saa saba. Iki kiganiro kizatangira tariki 1 Kanama 2021.

Liza Kamikazi agiye gutangira gukora ikiganiro cya Gikirisitu kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho azajya afatanya n'abantu batandatu

Liza Kamikazi yavuze ko muri Gashyantare 2020, ari bwo yagize iyerekwa ry’ikiganiro "Heart to Heart"

Pamela Mudakikwa wakoze kuri Radio Salus azajya afatanya na Liza Kamikazi mu kiganiro cya Gikirisitu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND